Subscribe by rss
    Tuesday 26 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Jan 28th, 2015
    National | By gahiji

    Tuje kureba ko ibigenerwa abaturage hari impinduka byagize ku buzima bwabo – Depite Gatabazi

    Abadepite babanje kugirana inama nyunguranabitekerezo n’abayobozi batandukanye

    Abadepite babanje kugirana inama nyunguranabitekerezo n’abayobozi batandukanye

    Mu uruzinduko rw’iminsi 10 itsinda ry’abadepite ryagiriye mu karere ka Gicumbi ngo rije kureba ko hari impinduka mu mibereho y’abaturage kuri gahunda leta ibagenera zo kubafasha mu buzima bwabo zibaganisha ku iterambere.

    Depite Gatabazi Jean Marie Vianny  atangaza ko hari gahunda leta igenera umuturage kugirango agire impinduka z’ubuzima bwe akaba arizo bazibandaho ndetse aho bitashyizwe mubikorwa bakabagira inama banabasaba kubikosora.

    Ngo zimwe muri gahunda bazibandaho harimo gahunda ya VUP imaze kugera mu mirenge 14, barebe niba yarateje imbere abaturage batuye mu mirenge iyo gahunda yagezemo.

    Ikindi ngo bazareba gahunda y’Ubudehe uko yakozwe niba hari izindi mpinduka yagize kubuzima bw’abaturage.

    Ngo bazanareba kandi uko gahunda ya Girinka Munyarwanda yagiye ishyirwa mu bikorwa niba koko hari icyo imariye abaturage yagezeho, no kureba uburyo izo nka zatanzwe.

    Abayobozi batandukanye bari bitabiriye inama

    Abayobozi batandukanye bari bitabiriye inama

    Depite Gatabazi avuga ko ngo mu karere ka Gicumbi hari hagenwe ko abaturage bagomba kugerwaho na gahunda ya Girinka ari bihumbi 14, abamaze kugerwaho niyo gahunda ni ibihumbi 12, bakazagenzura niba abo zari zigenewe barazihawe.

    Ku makosa bazasanga yarakozwe bazabagira inama ndetse na bimwe mubibazo batakemuye kuko bisaba ubundi bushobzi babikorere ubuvugizi.

    Ngo n’ubwo abadepite bazinduwe no kureba impinduka y’imibereho y’abaturage, bazaganiriza abaturage kuri gahunda y’umutekano w’u Rwanda ubu ruhagaze neza, ariko ngo abanyarwanda ntibakwiye guterwa ubwoba na FDLR kuko nta mbaraga ifite.

    Yagize ati “ abanyarwanda ntibakwiye guterwa ubwoba na FDLR kuko nta mbaraga ifite, ni abicanyi bavuye mu Rwanda bakoze jenoside ninayo mpamvu tudakwiye guta umutwe n’umwanya kuri FDLR.”

    Yasabye abanyarwanda bose gusigasira ibyagezweho ndetse bakamenya ko bagomba kurwanya umuntu wese ushaka gusenya ibyagezweho.

    Kuruhande rw’ubuyobozi bw’akarere bwo bwishimiye ko nyuma y’ibibazo bizagaragara abadepite bazabafasha kubakorera ubuvugizi bityo bakabibonera ibisubizo nk’uko byagrutsweho n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre.

    Ngo bizeye ko uru ruzinduko ruzagira impinduka nyinshi rusigira akarere ndetse bikabaha umurongo wo gukosora ibitarakozwe neza hagamijwe gushyira imbere inyungu z’umuturage .

    Gahunda yo gusura urugo ku rundi izafasha kandi abadepite kumenya neza ishusho y’umuturage w’akarere ka Gicumbi uko ihagaze, izanatuma bafata ingamba no  kugira inama ubuyobozi bw’akarere kugira ibyo bukosora bitagenze neza bityo bagakora bashyize imbere inyungu z’umuturage.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED