Subscribe by rss
    Sunday 28 February, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Mar 2nd, 2016
    National | By gahiji

    N’ubwo afite amashuri make afite ububasha bwo kuba umujyanama

    Abagore 8 bagize 30%

    Abagore 8 bagize 30%

    Abitabiriye amatora

    Abitabiriye amatora

    Mu muhango wo gutora Njyanama na Nyobozi z’akarere ka Kirehe Nyiramahoro Théopiste asanga itegekonshinga rimuha ububasha bwo kuba umujyanama kubw’amashuri ye make.

    Yabivugiye mu muhango wo kwiyamamaza kujya muri njyanama y’akarere mu muhango wabaye tariki 26 Gashyantare 2016 aho yatorewe mu bagore bagize 30% aba ari we ubahiga mu majwi.

    Abenshi ntibumvaga uburyo umuntu yajya muri Njyanama y’akarere afite amashuri abanza ariko Nyiramahoro yarabibasobanuriye.

    Yagize ati“ngiye kubatunguza ibitigeze biboneka kubandi, mfite amashuri umunani abanza, nshingiye ku itegekonshinga twitoreye niba mutararisomye niryo ryanyemeje kuza guhagarara imbere yanyu kandi nifitiye icyizere, wumvise ayo mashuri wakumva ko ntacyo amaze ariko mbabwiye umusaruro nabyaje ayo mashuri nta gipimo wawushyiramo”.

    Yakomeje agira ati“ubushize inama y’abaminisitiri yanshize muri board ya NAEB ntimwabyiyumviye kuri radio?ubwo se icyizere nakigirirwa hejuru iyo Hano mu rugo mukakinyaka?igihugu kiranyizera nkagihagararira neza, ndurira indege nkijyana nkongera nkicyura kandi ngasohoza ubutumwa igihugu cyantumye”.

    Avuga ko kuba yarazamukiye mu murenge wa Musaza bitavuze ko ari bo bamuha agaciro gusa kuko mu mirenge yose ngo yamutorera akamaro yabagiriye.

    Ati“mbarondoreye ibyo nakoze ni byinshi, ndangije umwaka ari njye uyobora Rwanda Coffee Cooperative Federation, ubu nasamukiye mu murenge wa Musaza ariko aho najya hose bantora,unjyanye Kigina bantora, unjyanye  Nyamugari bantora unjyanye Gahara bantora ntiwapfa kunsinda, ibyo nakoze nibyo binsabira amajwi, none se abandi bambyaze umusaruro ndeke kuwubyarira akarere kacu ka Kirehe?”

    Mu matora yabagore bagera kuri 30% bigize njyanama y’akarere, Nyiramahoro niwe wabaye uwa mbere mu kutorwa n’abantu benshi agira amajwi 162ahita yinjira mubagize Njyanama y’akarere ka Kirehe.

    Rwagasana Ernest wayoboraga Njyanama y’akarere icyuye igihe niwe wongeye gutorerwa kuyobora manda igiyeho y’imyaka itanu.

    Muzungu Gerald yongeye gutorerwa kuyobora akarere ka Kirehe, Nsengiyumva Jean Damascene atorerwa umwanya w’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’imari, Mukandarikanguye Geraldine atorerwa kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED