Subscribe by rss
    Saturday 16 February, 2019
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Mar 3rd, 2016
    Kinyarwanda / National | By gahiji

    Ngororero: «Kudutora ntibadufashe ntacyo byatumarira» (Kanyange)

    m_5a

    Kanyange n’abo bafatanyije kuyobora Ngororero

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Ngororero Kanyange Christine asaba abaturage kubaba hafi kugira ngo bese imihigo.

    Avuga ko abaturage babatoye ariko ntibabafashe ntacyo byaba bibamariye kuko imyanya babahaye yapfa ubusa. Ati”Nibyo abaturage baratwizeye kuko babonaga hari icyo twabamarira, ariko ndabasaba kudufasha kuko batatubaye hafi ntacyo twageraho”.

    Kanyange christine, ni umugore ufite imyaka 41. Mbere yo gutorerwa uwo mwanya yari asanzwe ari umunyambanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabaya mu murenge wa Kabaya muri aka karere.

    m_5b

    Asaba abaturage kubaba hafi

    Ni umwe mu batorewe kujya muri komite nyobozi z’uturere baturutse mu nzego zo hasi kurusha abandi, akaba asaba abaturage kudatererana inzego batoye.

    Nkundabatware Lazarre wo mu murenge wa Muhanda avuga ko biteguye gukomeza gufasha abayobozi babo kuko bituma akarere kabo kesa imihigo ku gipimo cyiza. Ati « tuba twarabarambagije tubazi kandi tuzi ibyo bazatugezaho. Tubategerejeho umusaruro kandi natwe turahari ngo tubafashe nkuko bisanzwe ».

    Inzira Kanyange yanyuzemo kugera ku mwanya w’umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere.

    2004: Gitifu w’umurenge mu cyahoze ari akarere ka Gaseke (ubu ni muri Ngororero)

    2006: Umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kabaya

    2007:Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Gaseke mu murenge wa Kabaya

    2009:Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabaya mu murenge wa Kabaya

    Ibindi Kanyange yagiye atorerwa : 2007 yatorewe kuba umuyobozi w’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari mu karere ka Ngororero. Muri 2012 atorerwa guhagararira abo ba gitifu mu ntara y’Iburengerazuba naho muri 2015 ba gitifu b’utugari bamutorera kubahagararira ku rwego rw’Igihugu.

    Kanyange Christine ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza A0 mu birebana n’iterambere ry’icyaro, abaye umuyobozi wa3 wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Ngororero.

    Avuga ko azafatanya n’abaturage n’abo bafatanyije kuyobora maze akarere kabo kagakomeza kwesa imihigo aho uyu mwaka bahigiye kutazajya inyuma y’umwanya wa 3 akarere gaherukaho.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED