Gakenke: Nyobozi irasabwa gushyira imbaraga mubikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi
Mu ihererekanya bubasha
Abaturage bo mu karere ka Gakenke barasaba nyobozi nshya gushyira imbaraga mubikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi kugirango bizabafashe kurushaho kwitezimbere.
Abatuye mu karere ka Gakenke babitangarije Kigalitoday kuri uyu wa 29/02/2016 nyuma y’iherekanya bubasha hagati y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere hamwe na nyobozi yatorewe kuyobora akarere muri manda y’imyaka itanu.
Ngo biteze ibikorwa bitandukanye kuri nyobozi gusa ngo mubyo bakora byose bakwiye gushyira imbaraga mubikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bigakorwa kijyambere kugirango barusheho kubona umusaruro uzatuma bitezimbere.
Nshimiyimana Venant wo mu murenge wa Gakenke, avuga ko ibyinshi mubyo basaba nyobozi harimo n’ibisanzwe bikorwa ariko ngo arabasaba ko byarushaho kunozwa niba ari ubuhinzi bugakorwa kinyamwuga.
Ati “bagomba guhindura niba ari ubuhinzi bukaba ubuhinzi bw’umwuga, ubworozi bukaba ubw’umwuga, kuburyo ibyo tugomba kubona tugomba kubibona ariko tukanabibonera n’isoko, icyo mbasaba n’ukugirango uwo umutekano uboneke n’ubukungu bwiyongere bari basanzwe babikora ariko bikaba nk’umucoâ€.
Nyirandoriherezo Valerie ati “nabasaba ko bahera mu kuvugurura ikintu cy’ubuhinzi tukazamuka tujya mw’iterambere, noneho nibakora neza baturutse hasi murwego rw’umudugudu bizazamuka kuburyo no murwego rw’akarere bizagenda nezaâ€.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias, avuga ko nubwo ibikorwa by’ubuhinzi mu Gakenke bigorana bitewe n’ubutaka buhanamye ariko ngo hari ibyo bateganya gukora.
Ati “icyo tuzakora n’ukuganira n’inzego zidukuriye kuburyo hano hiyongera amaterasi y’indinganire akaba menshi, ifumbire ikazira igihe, imbuto tukavugana n’inzego dukorana ikazira kugihe ahasigaye abatekinisiye bacu bakava mu biro bakabegera twumva ibyo ngibyo bizafashaâ€.
Umuyobozi w’akarere yemera ko ubworozi hakirimo ikibazo kuko batarashobora kubona umusaruro uhagije ariko ngo bagiye kwigisha abantu ko batagomba kwororera kubona gusa ifumbire ahubwo bakororera kubona amata.
Bimwe mubyo nyobozi ivuga ko izahangana nabyo n’uburyo hakongerwa amashanyarazi, gukora imihanda iyo bemerewe n’umukuru w’igihugu nindi itameze neza kuko biri mubidindiza iterambere ry’akarere.
Nzamwita Deogratias wongeye gutorerwa kuyobora akarere ka Gakenke azafatanya na Niyonsenga Aimee Francois ushinzwe iterambere ry’ubukungu na Uwimana Catherine ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.