Subscribe by rss
    Friday 26 February, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Mon, Mar 4th, 2013
    Feature / Recent News | By gahiji

    RUSIZI: Abanyarwanda babaga mu mashyamba ya kongo ngo bashishikajwe no gukomeza gutahuka

    RUSIZI: Abanyarwanda babaga mu mashyamba ya kongo ngo bashishikajwe no gukomeza gutahuka Abanyarwanda bakomeje kuva mu mashyamba ya Congo baratangaza ko bashishikajwe no kugaruka mugihugu cyabo kuko ngo bumvise ko amahoro yabonetse ngo kimwe mubyatumaga badataha ngo ni amakuru bumvaga y’ibihuha avuga ko ngo abatahutse batagira amahoro, ni muri urwo rwego ngo bamaze kumenya ko ari ibinyoma by’abafite ibyo bakoze bashaka kubaheza mubuhungiro nkuko byatangajwe na Nsanzerwimo Ephrem, uyu mugabo akomeza gutangaza ko ubuzima bwo muri congo bwabaguye nabi aho abana babo yewe ndetse n’abakuru bahuyuye n’ingorane zikomeye harimo gupfa kurwara indwara z’ibikatu aho ngo batagiraga ababavura.

    Ntegeyimana Pascal we atangaza ko kubona ageze mu rwanda yishimye cyane kuko ngo ibya FDLR atari akibiha agaciro kuko ngo kuva bageze muri congo batigeze bagira icyo bageraho, gusa ngo kuba bongeye gukandagiza amaguru yabo mu gihugu cyabo ngo ni amahirwe bagiriwe kuko ngo bari bamaze kwiheba kubera ubuzima bugoranye babagamo buri munsi,cyane  cyane intambara zaburi munsi aho bahoraga bahunga.

    Aba banyarwanda batahutse abenshi muribo ni abana n’abagore naho abagabo ngo baracyafite ubwoba bwo gutahuka kuko ngo hari abagifite amakuru y’ibihuha ko ngo bafatwa nabi iyo bageze mu Rwanda akaba ari muri urwo rwego bakangurira bagenzi babo kugaruka murwababyaye bagafatanya kurwubaka.

    Gusa ngo muri congo haracyari abanyarwanda benshi bakizerera mu mashyamba aho ngo benshi muribo bafite umutima wo gutahuka ariko ngo bakazitirwa n’umutwe wa FDLR kuko ngo wanga gusigara mumashyamba wonyine bityo bakabuza n’abafite ubushake bwo guhunguka kugaruka mugihugu cyabo

    Abatahutse bose ni 29 barimo abagabo 5 abagore 8 n’abana 16 baturutse mubice bitandukanye bya congo harimo Shabunda , Masisi, Walikare, Fizi , uvira nahandi aho bagenda bava bavugako bahasiga bagenzibabo batari bake.

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies

    Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED