Subscribe by rss
    Tuesday 02 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Apr 24th, 2013
    Recent News | By gahiji

    Congo yabuze icyo guhitamo mugusinya amasezerano akuraho ubuhunzi kubanyarwanda

    Rwanda | MapJulien Paluku Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyaruguru avuga ko igihugu cye ntamahitamo gifite mu gusinya amasezerano akuraho ubuhunzi kubanyarwanda bahahungiye kuko impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo zidafite inkambi ziherereyemo zizwi uretse kwihisha mu mashyamba ya Congo.

     

    Taliki ya 18/4/2013 leta ya Congo yitabiriye inama yateguwe n’umuryango HCR ushinzwe impunzi ku kibazo cyo guhagarika ubuhunzi kubanyarwanda bahungiye mu bihugu by’u  Burundi, RDC, Kenya, Malawi, Mozambique, Congo, Rwanda, Afurika y’Epfo, Uganda, Zambie na Zimbabwe.

     

    Leta ya Congo ikaba itarashoboye gusinya aya amsezerano yo gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda bahungiye muri iki gihugu kuko leta ya Congo itazi umubare w’impunzi z’abanyarwanda zibarirwa muri iki gihugu naho zaba ziherereye.

     

    Julien Paluku Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru imwe mu ntara ibarizwamo impunzi nyinshi z’abanyarwanda akaba avuga ko gusinya amasezerano yo guca ubuhunzi kubanyarwanda waba umutego ku gihugu cyabo mu gihe kitazi abanyarwanda bakibarizwamo.

     

    Julien Paluku avuga ko masezerano leta ya Congo yayasinya ibanje kumenya abanyarwanda bayibarizwaho aho bari n’umubare wabo, kuko kuyemeza bigomba kujyana n’izo kuzigaragaza aho ziri n’uko zingana, mu gihe nanone RDC itayemeye ngo u Rwanda rwazabifata nkaho nta mpunzi rufite muri iki gihugu kandi kibafite.

     

    Amasezerano aca ubuhunzi yasinywe mu 1951  naho umuryango w’ubumwe bw’Afurika asinywa 1969 kugira ngo ashobore guca ibibazo by’impunzi k’umugabane igihe igihugu impunzi zikomokamo icyo zahunze kitakihabarizwa zikaba zasubira mu gihugu cyabo.

     

    U rwanda rushaka ko impunzi zahunze mbere y’italiki 31/12/1998 zatakaza uburenganzira bw’ubuhunzi kuko ibyo zahunze byamaze gukurwa munzira, bikaba biteganyijwe ko taliki ya 30/6/2013 izo mpunzi zizata ubuhunzi

     

    Igihugu cya Congo kivuga ko gicyeneye igihe kitari gito kugira ngo gishobore kubarura impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo no kumenya aho ziherereye kuko umubare wazo ubarirwa kuri 127 537 zikiri k’ubutaka bwa Congo mu duce tutandukanye.

     

     

     

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies

    Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED