Subscribe by rss
    Friday 26 February, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Aug 15th, 2013
    Block3--ibikorwa-regional / Recent News | By gahiji

    NYAGATARE : ABANYARWANDA BIRUKANWA MURI TANZANIA BAKIRIRWA GACUNDEZI BAKANASHAKIRWA IBY’IBANZE BIBAFASHA

     300px-NyagatareDist

    NYAGATARE- Bamwe mu banyarwanda birukanwa mu gihugu cya Tanzaniya bakirirwa Gacundezi mu karere ka Nyagatare baravuga ko hari abaza bakorewe urugomo rurimo no gukubitwa mu gihe hari n’abandi bavuga ko niyo bageze muri iki kigo kibakira boherezwa hanze yacyo  badafite aho bajya.

    Uhagarariye iyi nkambi ya Gacundezi we avugako abasezererwa ari abibuka aho imiryango yabo iherereye bakagumana abatazi aho bagana.

    Iyi site ya Gacundezi iherereye mu murenge wa Rwimiyaga. Uko abanyarwanda birukanwa mu gihugu cya Tanzaniya niko umubare w’abayigana ugenda wiyongera.

    Ubwo twaganiraga na bamwe mu banyarwanda birukanwe muri tanzaniya batubwiyeko uko iminsi bahawe yagiye yegereza ibintu byagiye bihindura isura aho bamwe batangiye no gukubitwa bahatirwa gutaha.

    Tibanyendera Dawudi yavukiye muri Tanzaniya mu 1957 aza no gushaka umunyatanzaniyakazi.

    Kuri we ngo yumvaga ko nta kibazo yagira kuko ngo na mbere bari baramuretse ariko ngo baje kumusaba gutaha, abanza kubyanga ari nabwo yakubitwaga.

    Uramutse Gilbert ushinzwe igenamigambi muri MIDIMAR akaba ariwe uri gukurikirana iyi nkambi y’agateganyo ya Gacundezi aho abakirwa bahamara iminsi itarenga 2 bakozoherezwa mu nkambi ya Kayonza ,avugako bamaze kwakira abantu 155 ahasezerewe abagera 78.

    Hari Bamwe mu basezerwe bavuga ko badafite iyo bajya.

    Umuyobozi w’iyi nkambi avugako aba ari abagiye bagurisha imitungo yabo mu myaka ya vuba bakimukira Tanzaniya, ubu bakaba boherezwa mu miryango yabo aha bakahagumana abatazi aho bagana.

    Uko bimeze kose ariko, abakiriwe bavugako ubu bafite umutekano baruhutse inkeke bashyirawagaho mu gihugu cya tanzaniya.

    Abagana iyi nkambi nto ya Gacundezi baraturuka ku Rusumo cyane hagacumbikirwa abakomoka mu karere ka Nyagatare. Icyakora ubwo twahageraga twasanze inzira baturukamo ziyongereye kuko bari kwifashisha guca mu mazi bakambuka Akagera mu bice bitandukanye by’umurenge wa Rwimiyaga.

    Ku bufatanye bwa Minisiteri ifite impunzi mu nshingano, Ingabo na Police ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rwimiyaga bakaba bari gukurwa ku byambu bitandukanye bakagezwa kuri iyi site,aho bahabwa ibyibanze birimo ibyo kurya.

    Amazi nayo ngo akaba ahari ku kigereranyo cya 95%. Ikindi nuko ku bijyanye no kwivuza bafashwa n’ikigo nderabuzima cya Bugaragara mu kwita kubahura n’uburwayi.

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies

    Parents Petition Norwegian Government over Uganda Arrests

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED