Nyamagabe: Abaturage barasabwa kuba abafatanyabikorwa muri gahunda za EAC.
Â
Kuri uyu wa mbere tariki ya 02/12/2013, Ihuriro ry’imiryango itegamiye muri Leta yo mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EACSOF) ryatangiye gutanga amahugurwa y’iminsi ibiri ku bagore n’urubyiruko bahagarariye abandi kuva mu tugari kugeza ku karere ndetse na bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze, hagamijwe gushimangira uruhare rw’abaturage mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC).
Mukasekuru Jeanne d’Arc, umwe bari gutanga aya mahugurwa afite intego igira iti “tumenye inyungu, uburenganzira n’amahirwe dufite mu muryango w’Afurika y’iburasirazubaâ€, avuga ko agamije ko abaturage bahabwa ubumenyi bufatika bityo bakagira uruhare muri gahunda za EAC, dore ko mbere yigeze kubaho ariko ikaza gusenyuka kuko nta ruhare bari bafitemo.
Ati “EAC yigeze kubaho ariko iza kugira ikibazo cyo gusenyuka ahanini ari uko abaturage batari bazi uruhare rwabo cyangwa se badafitemo ijambo. Ubu twahisemo ko abaturage twabashishikariza ibyiza byo kuba muri EAC kuko ari abafatanyabikorwa mu kuba yabaho, ngo bamenye uruhare rwabo ndetse n’inshingano kugira ngo intumbero zayo zibashe kugerwahoâ€.
Amasezerano ashyiraho EAC ateganya ingingo enye ukwishyira hamwe kuzashingiraho arizo guhuza za Gasutamo, Isoko rusange, gukoresha ifaranga rimwe, icya nyuma kigamijwe kikaba ari ukuzaba igihugu kimwe.
Mukasekuru avuga ko izi gahunda zose zishyirirwaho abaturage kandi ku nyungu zabo bityo bakaba bakwiye kuzimenya kugira ngo banazishyire mu bikorwa.
Abitabiriye aya mahugurwa bavuga ko nta bumenyi bwinshi bari bafite kuri EAC gusa ngo kuba bahawe aya mahugurwa ni ingirakamaro kuko bazamenya inyungu ziri mu kuba u Rwanda rwarishyize hamwe n’ibindi bihugu muri EAC, ndetse n’icyo basabwa kugira ngo bigerweho.
“Abaturage bakwiye kumenya ibibakorerwa, ibyo ibihugu bigambirira kugira ngo iterambere ryabo rigerweho, n’uruhare rwabo kugira babyinjiremo bameze neza, ni amakuru yari akenewe,†Kayisire Samson, umwe mu bari guhugurwa.
Biteganijwe ko amahugurwa nk’aya azagera mu turere twose tw’u Rwanda, abaturage berekwa inyungu mu kuba u Rwanda ruri muri EAC, uburenganzira bwabo ndetse n’amahirwe kugira ngo bagire uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo banabibyaze umusaruro.