Intumwa za leta ziragenzura niba Rwamagana yarasohoje imihigo nk’uko ibyivugaho

Imibare akarere ka Rwamagana gatanga iragaragaza ko kageze kuri byinshi, ubu biri kugenzurwa aho biri nyirizina
Mu gihe abayobozi b’Akarere ka Rwamagana bemeza ko bahiguye imihigo bagiranye na perezida w’u Rwanda ku gipimo cya 98%, itsinda ry’intumwa za perezida wa repubulika, minisitiri w’Intebe n’izindi nzego nkuru zinyuranye mu buyobozi bw’igihugu ziri mu igenzura ryimbitse ngo zirebe niba koko abayobozi ba Rwamagana barasohoje iyo mihigo ku gipimo bivugaho cya 98%.
Iri genzura riri gukorwa mu ngendo izi ntumwa za leta zigirira mu Mirenge inyuranye ya Rwamagana ku gicamunsi cya none kuwa 20 Kamena 2012.
Mu rwego rwo guteza imbere abaturage ba Rwamagana, abayobozi b’Akarere ka Rwamagana bari bahigiye perezida wa repubulika kuzahigura imihigo 34 muri ako Karere, irimo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi bongera amazi ngo abahinzi babashe kuhira imyaka, ifumbirwe kandi izavemo umusaruro mwinshi.
Harimo kandi no kwita kuri uwo musaruro, kuwubungabunga no kuwuhunika neza, kuwushakira amasoko meza abyarira abahinzi amafaranga menshi ndetse bagashaka n’inganda ziwutunganya ukongererwa agaciro. Ibi abayobozi ba Rwamagana baravuga ko byagezweho ku gipimo cyirenga 100%.
Mu bworozi, abayobozi ba Rwamagana baravuga ko bahaye inka abakene 5148, bakazivura, bakazitera intanga za kijyambere ndetse bakazana n’ibyuzi byororerwamo amafi byinshi ku buryo ngo bateje imbere ubworozi ku gipimo cya 105%.
Muri iyi mihigo kandi ngo Akarere ka Rwamagana kafashije abaturage bako benshi gutandukana n’icuraburindi, gucana inkwi no kumurikisha agatadowa bisimbuzwa gutekesha no kucana amashanyarazi ya biogas ku gipimo cya 99.20%, baca amaterasi, batera ubusitani bwiza n’ibiti ku gipimo cya 100%, bateza imbere Umurenge SACCO cyane kugera kuri 114% kandi bacunga neza umutungo w’Akarere ku gipimo cya 91.6%.
Izindi nzego nko gutura mu midugudu, gusakaza amazi ndetse n’ikoranabuhanga na interineti mu giturage no gusana imihanda ihuza Imirenge y’Akarere byose ngo byagezweho ku gipimo kiri hejuru ya 90%.
Harimo kandi gushyiraho koperative z’abahinzi, aborozi n’urubyiruko no kugisha imicungire igezweho y’amakoperative n’imishinga, kunoza uburezi mu mashuri yose, gukumira ubwiyongere buhanitse bw’ababyara cyane, kugabanya imibare y’abatazi gusoma no kwandika, kwegereza amavuriro n’amazi meza ingo z’abaturage, kubakira abakene, abarokotse Jenoside n’abasigajwe inyuma n’amateka no kugabanya urugomo abaturage bigishwa imibanire myiza n’iterambere.
Iyi mihigo yose niyo intumwa za leta ziri kugenzura ko yashyizwe mu bikorwa nk’uko abayobozi b’Akarere ka Rwamagana babyanditse muri raporo bagejeje ku nzego nkuru z’igihugu.
Biteganijwe ko iri genzura riri kubera no mu tundi Turere mu gihugu cyose rizarangira kuwa 16 Nyakanga, ibirivuyemo bigashyikirizwa Perezida wa Repubulika, igihe azamara kubisuzuma byose akazatanga uko uturere twose mu gihugu twarushanyijwe guhigura imihigo no gukora ibikorwa biteza abaturage imbere.
Mu mwaka ushize Akarere ka Rwamagana kari kabaye aka 22 mu Turere 30 tw’u Rwanda aho kari kahawe amanota 82%.