Abalokodifesi barasabwa guca bugufi no kwiyubaha kuko aribyo bishobora kubahesha agaciro
Mu muhango wo gusoza amahugurwa y’abalokodifesi (local defense) bo mu karere ka Muhanga bari bamazemo iminsi 15, basabwe kwicisha bugifi ndetse no kwiyubaha kugirango babashe kwihesha agaciro ndetse bagaheshe n’akazi bakora.
Bamwe mu bakolodifesi bakunze kugenda bavugwaho byinshi bitandukanye birimo kurenganya abaturage mu gihe bahawe inshingano zo kubarindira umutekano.
Aha ba nyiri ubwite bakaba bavuga ko abajya mu bikorwa bihungabanya umuturage cyangwa mu karengane ari ababa bashaka ruswa cyangwa bashaka kwerekana ko bakomeye.
Umuyobozi w’akarerere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku akaba yabasabye kujya baharanira kwicisha bugufi maze abashaka kwerekana ko bakomeye bikajya bigaragazwa na serivisi batanga.
Mutakwasuku ati: “Kumenye icyo turi cyo bigaragarira kuri serivisi dutanga. Burya guca bugufi biratwubahisha kandi bikanatwongerera igitinyiroâ€.
Aba balokodifesi basabwe guharanira kurinda umutekano w’abaturage bashinzwe cyane cyane babafasha kugendana na gahunda zabagenewe.
Umuyobozi w’akarere ati : “dushakire abaturage umutekano urambye mubafasha kugendana na gahunda za leta nko kujya ku midugudu, gushaka ubwisungane mu kwivuza, kwitabira Sacco n’ibindi ariko namwe mudasigaye inyuma mubafashe namwe mwifashaâ€.
Aba balokodifesi basabye ko bajya bagenerwa ibikoresho bishobora kujya bibafasha mu kazi nk’amatelefoni kuko ngo hari abatayagira, aha ariko umuyobozi w’akarere akaba atabijeje ko bashobora kubihabwa kuko ngo bituruka ku bushobozi bw’akarere gafite.
Abalokodifesi basoje amahugurwa bagera kuri 60 mu gihe abari mu karere hose bari hafi kugera kuri 600.