Kayonza: Abakora mu nzego z’ubuzima barasabirwa gushyirirwaho gahunda y’itorero
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyamirama mu karere ka Kayonza, Jacques Nsengiyumva, arasabira abakozi bose bakora mu nzego z’ubuzima gushyirirwaho gahunda y’itorero kuko yafasha abagifite ibisigisigi by’urwango bakaba abaganga nyabo kandi bubahiriza amahame y’umwuga wa bo.
Nsengiyumva avuga ko urwango abanyarwanda bigishijwe rukaza no kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi rwageze no mu baganga kandi bashinzwe kurengera ubuzima bw’abantu. Yongeraho ko bitapfa koroha ko umuntu wifitemo ibisigisigi by’urwo rwango cyangwa izindi ngaruka za Jenoside muri rusange yakurikiza amahame y’umwuga we uko bikwiye cyane cyane igihe agiye kwita ku buzima bw’uwo yita ko ari umwanzi we.
Ibi ngo nibyo bituma uwo muyobozi abona ko bikwiye ko abantu bakora mu nzego z’ubuzima bashyirirwaho gahunda y’itorero kugira ngo bigishwe uburere mboneragihugu na kirazira ndetse n’indangagaciro zikwiye kuranga umunyarwanda nk’uko n’abandi banyarwanda banyuze mu itorero bagiye babyigishwa.
Mu muhango wo kwibuka abakozi b’ibigo nderabuzima n’ibitaro byo mu karere ka Kayonza ndetse n’abarwayi bishwe mu gihe cya Jenoside bazira uko baremwe wabaye tariki 22/06/2012, Nsengiyumva yongeye gushimangira ko kuba hari bamwe mu bakozi bishe bagenzi ba bo kandi barakoranaga, ari ikimenyetso cy’uko bose batabonaga ibintu kimwe.
Yavuze ko umuganga ari umuntu uba afite ubuzima bw’abantu benshi mu biganza bye ku buryo atabaye intwari ngo arenge ibyakunze guteza umwiryane mu banyarwanda, bishobora gutuma ahitana ubuzima bw’abatari bake.
Dr Kayondo Leonard ukora mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, yavuze ko kuba abakozi bafite aho bahurira n’ubuzima bw’abantu bashyirirwaho itorero ari igitekerezo cyiza, ariko anongeraho ko bizaba ngombwa ko habaho ibiganiro n’abakuriye minisiteri y’ubuzima kugira ngo bige uburyo byakorwa kandi ntihagaragare icyuho mu rwego rw’ubuzima.