Uko umuntu yitwaye ku mukiriya na byo bigira icyo bimubwira
Uko umuntu yitwaye umukiriya aje amugana bituma yumva ashobora kumubwira ikimugenza cyangwa agatangira kwibwira ko arushywa n’ubusa. Ibi byagaragajwe mu mahugurwa abakozi bo mu Turere two mu Ntara y’amajyepfo bagiriye kuri Hotel Credo tariki ya 26 Kamena.
Munyaneza Alexis, umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro n’imyigishirize y’Imyuga mu Rwanda, akaba umwe mu batangaga amahugurwa, yagaragarije abari bitabiriye amahugurwa ko hari inyifato idakwiye igihe umuntu aje akugana, uzi neza ko agukeneyeho serivisi. Yagize ati “umuntu akomanze agira ngo yinjire mu biro ukamusubiza umwemerera kwinjira, yakwinjira agasanga wunamye ku madosiye yawe, ukubura umutwe ari uko akugeze imbere, si byiza kuko atangira kumva ko nta mwanya umufitiyeâ€.
Munyaneza yatanze n’izindi ngero nyinshi z’imyifatire idakwiye ku bantu bakira abandi harimo nko kuza kureba umuntu w’umukobwa cyangwa umugore agatangira kukureba avana ku birenge ajyana ku mutwe, cyangwa ugasanga ahagaze yifashe mu mayunguyungu. No kwifata neza (gusobanya amaboko), mbese uhagaze nk’uri ku burinzi, bishobora gutuma uwari uje agukeneyeho serivisi atangira kumva atinye, ku buryo hari igihe byatuma atavuga icyamugenzaga, yanga guta igihe.
Ngo ahubwo, iyo umuntu yinjiye ukamusanganira ukamusuhuza umusekera, atangira kumva ko ari bubone ibimugenza. N’iyo kandi atabasha kubona serivisi yifuzaga, kuba yakiriwe neza bimugaragariza ko ibyo ari byo byose abo yaje asanga ntako batari bagize ngo bamukemurire ikibazo, mu gihe igihe yakiriwe n’umuntu wasaga n’utamwitayeho, kabone n’iyo yaba yakoresheje imbaraga nyinshi ngo abone ibimugenza, agenda atekereza ko atakemuriwe ikibazo kubera ko batari bamwitayeho.
Hari igihe n’abakiriya ubwabo batitwara neza imbere y’ababa bagomba kubakira. Yego hari igihe umukiriya aba aziranye n’umuyobozi mukuru akumva ko nta wugomba kumukoma imbere, ariko na none hari n’igihe umukiriya yasuzugura ugomba kumwakira bitewe n’uko yambaye.
Munyaneza rero ati “mu gihe umuntu aje gusanga, mwereke ko umwitayeho, ukurikire wumve ibyo akubwira utari gukubita ikirenge hasi cyangwa udonda intoki/ikaramu ku meza, bizatuma ataha yishimye kabone n’ubwo yaba atakemuriwe ikibazo cyamugenzaga. Mu gihe wakira abashyitsi kandi, ujye wambara neza, bizatuma abaza bagusanga batagusuzuguraâ€.