Urubyiruko rusaba ko nyobozi z’utugari n’imirenge zajya zitorwa n’abaturage muri rusange.
Urubyiruko rwitabiriye kureba filimi zateguwe n’ikigo IRDP cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane bigamije amahoro, rusaba ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’ab’utugari, nabo bajya batorwa n’abaturage, kugirango haveho imvugo igiri iti:†Urantwara iki ko utantoye!â€
Nyuma yo kureba filime yiswe “ Are my priorities your concernâ€, ikubiyemo ibitekerezo by’abaturage n’abayobozi banyuranye ku ishyirwaho rya gahunda za leta n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, bamwe mu rubyiruko bavuga ko komite nyobozi zo mu tugari no mu mirenge arizo zifite uruhare runini mu gufatira ibyemezo abaturage. Kubera iyo mpamvu ngo aba batekinisiye nibo bagombye kuba batorwa n’abaturage.
Umunyeshuri wiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali(ULK) agira ati “imvugo y’aba’executifs’ bamwe na bamwe b’utugari n’imirenge usanga ari iyo kwihimura ku baturage, bavuga ko batabatoye. Ibi bigatera ingaruka zo gukora uko bishakiye kandi bagahutaza abaturage.â€
Mugenzi we w’umukobwa nawe wiga mu mwaka wa kabiri muri ULK yavuze ko gutora Inama Njyanama bidahagije, agasaba ko na ba “Executifs†bajya ku buyobozi batowe n’inteko rusange y’abaturage.
Bitewe n’uko izi nzego zigomba kuyoborwa n’abantu bafite ubumenyi bakura mu ishuri, urubyiruko rusaba ko Komisiyo y’amatora ikwiye kureba abantu bize kandi bazi neza abaturage n’imiterere by’umurenge cyangwa akagari runaka, ikabereka abaturage, akaba aribo bihitiramo abagomba kubayobora.
Bamwe mu rubyiruko kandi bemeza ko Inama njyanama zikorera mu kwaha kwa Komite nyobozi z’utugari, imirenge cyangwa uturere, bigatuma zifata ibyemezo bitari mu nyungu z’abaturage.
Filime urubyiruko rwarebeye mu Kigo IRDP gikorera ku Gisozi mu mujyi wa Kigali, igaragaza ko henshi abaturage bagirana ibibazo n’abayobozi babo, birimo gutungurwa na gahunda za Reta, bagatangira kuzishyira mu bikorwa ku gahato, batabanje kuzimenyeshwa no kuzitangaho ibitekerezo.
Urubyiruko rwitabira kureba firime zitegurwa n’ikigo IRDP,ni abiga mu mashuri makuru na za Kaminuza; benshi muri bo nabo bagahamya ko nta ruhare bagira mu itangwa ry’ibitekerezo byubaka igihugu, bakavuga ko batabona abo batoye babegera ngo babagishe inama.