Kayonza: Bamwe ntibazi gutandukanya umunsi w’ubwigenge n’uwo kwibohora
Bamwe mu batuye mu karere ka Kayonza ntibaramenya gutandukanya umunsi w’ubwigenge n’uwo kwibohora. Benshi mu bo twaganiriye bakunze kwitiranya umunsi w’ubwigenge bw’u Rwanda wizihizwa tariki ya 01/07 buri mwaka n’umunsi ingabo zari iza FPR zabohoye u Rwanda, wo wizihizwa tariki 04/07 buri mwaka.
Ikibazo cyo kwitiranya iyo minsi yombi ntikigaragara mu baturage batagize amahirwe yo kwiga gusa kuko hari n’abavuga ko babashije kwiga, nyamara na bo ugasanga batazi gutandukanya iyo minsi yombi.
Cyakora hari n’abavuga ko kwitiranya iyo minsi yombi bifite ishingiro, kuko n’ubwo u Rwanda rwitwa ko rwahawe ubwigenge mu mwaka wa 1962, ubwigenge nyakuri mu Rwanda bwabonetse nyuma y’itariki ya 04/07/1994, ubwo ingabo zari iza FPR zahagarikaga Jenoside yakorerwaga Abatutsi nk’uko Kajyambere Eliezer w’imyaka ikabakaba 60 abisobanura.
Kajyambere yongeraho ko mu mwaka wa 1962, abazungu bahaye ubwigenge abanyarwanda, nyamara bamwe mu banyarwanda bahita bongera kwambura bene wa bo ubwo bwigege “kubera gusa ko bavutse ari Abatutsi, bigatuma batangira kumeneshwa no kwicwaâ€
Mu myaka yashize, umunsi u Rwanda rwaboneyeho ubwigenge ntiwakunze gutegurirwa ibirori nk’uko byakozwe muri uyu mwaka wa 2012, ahubwo byategurwaga ku itariki ya 04/07, umunsi ufatwa mu Rwanda nk’uwo kubohora abanyarwanda.
Bamwe mu batuye akarere ka Kayonza bavuga ko icy’ingenzi ari uko abanyarwanda bamenya amateka y’igihugu cya bo kandi bakarushaho guharanira ko amateka mabi yakiranze atazasubira ukundi. Banavuga ko bashimira cyane ingabo zari iza FPR zemeye gushyira ubuzima bwa zo mu bibazo kugira ngo zirokore ubuzima bw’Abatutsi ibihumbi bwari mu kaga mu gihe cya Jenoside yo mu 1994.
Ubusanzwe tariki ya 1 nyakanga, abanyarwanda bizihiza umunsi urwanda rwavuye mumaboko y’abakoloni b’ababazungu, naho kuya 4 nyakanga, hakizihizwa umunsi abanyarwanda bibohoye ingoma y’igitugu, ivangura n’irondamoko.
Â