Rwanda | Kayonza: Gushaka ibikoresho by’ikigo cy’urubyiruko bishobora kuzatuma gitinda gutangira imirimo ya cyo
Gutangiza serivisi zizatangirwa mu kigo cy’urubyiruko cya Kayonza bishobora kuzatinda kubera ko hagikenewe amafaranga menshi yo kugura ibikoresho bizakoreshwa muri icyo kigo. Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko hakenewe nibura miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda azagura ibikoresho by’icyo kigo.
Gusa kugeza ubu ngo nta hantu ako karere gateganya gukura ayo mafaranga mu gihe cya vuba nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kayonza mu nteko isanzwe y’inama njyanama yabaye mu mpera z’ukwezi gushize kwa gatandatu.
Ubuyobozi bw’ako karere bwatangaje ko nta mafaranga yateganyijwe mu ngengo y’imari y’ako karere mu mwaka wa 2012/2013 ku buryo yakoreshwa mu gusoza imirimo yo kubaka ikigo cy’urubyiruko mu karere ka Kayonza. Ubwo buyobozi bwaboneyeho gusaba buri wese uzi aho amafaranga yava gufasha akarere kugira ngo haboneke abaterankunga kugira ngo icyo kigo gitangire vuba.
Uretse kuba icyo kigo kizafasha benshi mu rubyiruko rw’i Kayonza rwasaga n’urwaheze mu bwigunge ku bijyanye no kwidagadura, biteganyijwe ko icyo kigo kizajya cyigishirizwamo ibintu bitandukanye birimo ubuzima bw’imyororokere no kwihangira imirimo.
Benshi mu rubyiruko bavuga ko bateze byinshi kuri icyo kigo, bakavuga ko bizaba uburyo bwiza buzatuma urubyiruko rw’i Kayonza ruhura n’uruturutse ahandi mu gihugu, ahanini bahujwe n’mikino cyangwa ibindi bitaramo bizajya bibera muri icyo kigo.