Abaturage batitabira gahunda za leta nibo badindiza imihigo
Mu gikorwa cy’umuganda no mu nama z’abaturage, hakunze kugaragara abaturage bamwe. Hakaba n’abandi ngo bikorera imirimo yabo cyangwa bakikingirana ntibajye mu muganda. Umuturage umwe wo mu murenge wa Gacurabwenge, avuga benshi mu baturanyi babo batitabira inama z’ubuyobozi, mu gihe muri izo nama ariho havugirwa gahunda z’iterambere.
Â
Izo mpungenge zagarutsweho no mu nteko y’imihigo y’imirenge igize Akarere ka Kamonyi, aho abayobozi bibukijwe ko n’ubwo aribo bahiga, ibitekerezo bagomba kuba babikuye ku baturage, bakaba ari nabo babafasha mu gushyira mu bikorwa ry’ibyo biyemeje mu mihigo.
Abo baturage  batagaragara muri gahunda za leta, akenshi nibo bavuga ko barengana cyangwa se bakakwa ruswa na bamwe mu bayobozi igihe bagiye nko kubasaba serivisi runaka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Uwineza Marthe, avuga ko mu rwego rwo guhwitura abo baturage batitabira gahunda za Leta. Umurenge wabo washyizeho abakangurambaga b’iterambere b’ingo icumi bazajya bakangurira baturanyi babo kwitabira gahunda za leta no kubakangurira kwitabira gahunda z’iterambere.
Yongeyeho ko abayobozi bafite inshingano zo gukundisha abaturage gahunda za leta batabahutaje ahubwo ngo bajye bafatanya n’abaturanyi babo kuzibumvisha.
Atanga urugero kuri gahunda ya mituweli, ati « nta muturage n’umwe utazi akamaro ko kuba muri mituweli, ariko byagera ku mafaranga, ugasanga harimo nk’abafite imitungo igaragara ariko ntibitabire kuyishyura ».
Akomeza yibaza niba abayobozi bagomba guhiga nka 20% cyangwa 30% kandi bazi neza ko buri muturage wese ashobora kurwara cyangwa kurwaza mu gihe cy’umwaka.
Abaturage bari bari aho bakaba biyemeje gufatanya n’inzego z ‘ubuyobozi maze bagafasha bagenzi babo kwitabira gahunda za Leta no kugira uruhare mu iterambere ry’aho batuye ndetse n’iry’igihugu muri rusange.
Marie Josee Uwiringira