Rwanda | Nyamasheke: Ubujura, gukubita no gukomeretsa n’ibiyobyabwenge nibyo biri ku isonga mu byahungabanije umutekano muri kamena.
Mu nama y’umutekano yaguye yabaye kuri uyu wa 11/07/2012, hagaragajwe ko ubujura butandukanye, gukubita no gukomeretsa ndetse no kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge aribyo byaha byagaragaye kenshi mu byahungabanije umutekano mu kwezi kwa Kamena gushize.
Umuyobozi wa polisi mu karere ka Nyamasheke, Supt Ntidendereza Alfred yabwiye abitabiriye inama ko usanga ahanini ibyaha byo gukubita no gukomeretsa byongerwa n’ubusinzi bw’abanywi b’inzoga zaba izemewe n’izitemewe zifatwa nk’ibiyobyabwenge.
Yagarutse kandi ku bujura nabwo bigaragara ko bujya buterwa n’urumogi, aho umuntu amara kurunywa agakora ibintu bigaragara ko atabikora ari muzima.
Mu bindi byahungabanije umutekano byagaragajwe muri iyi nama harimo imfu z’abantu bagiye barohama mu kivu, aha tukaba twabaha nk’urugero rw’abantu 12 barohamye mu kivu tariki ya 5/7/2012, babiri bakahasiga ubuzima.
Hagarutswe kandi ku kibazo cy’ibyambu byinshi bitazwi bigaragara muri aka karere nabyo bishobora kuba imbogamizi mu gucunga umutekano.
Umuyobozi w’ingabo mu karere, Captain Rurangwa yaboneyeho umwanya wo gutanga ikiganiro ku birebana n’umutekano muke muri repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, akaba avuga ko akarere ka Nyamasheke gaturanye nayo kadakwiye kwirara kuko gashobora kugerwaho n’ibibazo katarebye neza.
Yasabye ko inzego zose zagira uruhare ndetse n’ubushishozi kugira ngo umutekano w’abaturage urusheho kubungwabungwa, kandi hakabaho guhanahana amakuru ku gihe.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yasabye inzego z’ibanze gukurikirana ko amasaha utubari twemerewe gukora yubahirizwa bityo bakagabanya ikibazo cy’ubusinzi bukurura ibyaha no guhungabanya umutekano, ndetse n’amarondo agashyirwamo ingufu abaturage bakayakora uko bikwiye.
Avugana n’itangazamakuru, Umuyobozi w’akarere yatanze ubutumwa ku baturage ko umutekano ari wose mu karere bityo bakaba bagomba gukomeza akazi bagaharanira kwiteza imbere.