Rwanda | Gatsibo : abaturage bagaragaje uko bakira service bahabwa n’ubuyobozi
mu nyigo yakozwe n’umushinga PPIMA na AJPRODHO mu karere ka gatsibo
yagaragaje ko abaturage bagaragaje icyo batekereza n’uko bakira
serivisi bahabwa n’ubuyobozi kuva mumurenge kugera ku karere.
mu baturage 480 babajijwe n’iyi miryango benshi bavuga ko batanyurwa
na serivisi bahabwa mu mirenge abandi bavuga ko batazi serivisi
zikorerwa mu mirenge kugera kuri 29%. uretse abaturage banenga
serivisi zitangirwa mu mirenge zimwe zitangirwa ku karere nazo si
shyashya kuko bavuze ko serivisi z’akarere nazo abazitanga bataboneka
kandi abayobozi ntibamanuke ngo basange abaturage. abaturage bagera kuri 53% nibo bashima uko ubuyobozi bw’akarere bubakira.
bimwe mubyifuzo abaturage bagaragarije iyi miryango yakoze iyi nyigo
yakozwe muri kamena, 2012 bavuga ubuyobozi bw’akarere bukwiye
kubegera kuko hari abatababona ndetse niyo baje ku karere
ntibahabasange. ikindi abaturage bagaragaje nuko batishimira
kutagaragarizwa ingengo y’akarere n’ibyo izakoreshwa kuko aribo
igenerwa abaturage bakaba banenga kuba inama njyanama y’akarere yemeza
ingengo y’imari igashyirwa mu bikorwa abaturage batayimurikiwe ngo
bamenye ibyo bazakorerwa bamenye n’uruhare rwabo.
Banasabye kandi ko abayobozi bo munzego z’ibanze nk’imirenge bakigishwa gucyemura ibibazo
by’abaturage, naho abayobozi b’akarere bakegera abaturage n’abayobozi
b’inzego z’ibanze, bagenzura nibyo bakora bakanagenera umwanya abaturage
babasanga. abaturage bakaba banenga kuba abayobozi bamwe batitaba
telefoni zigendanwa kandi abaturage babahamagara bacyeneye ko
babagezaho ibibazo n’inama cyane ko inimero za telefoni ziba zanditse
ku nzugi abayobozi bakoreramo.
umuyobozi w’akarere ka gatsibo ruboneza ambroise avuga ko
kugaragarizwa uko abaturage babafata nibyo babakorera bifite uruhare
mukongera imiyoborere myiza kandi ko bishimira gukorerwa raporo nk’iyi
kugira ngo bihwiture.
Ruboneza ambroise avuga ko kuba abaturage bagera kuri 18% bavuga ko
batamubona biterwa n’inshingano agira ariko aba yasize abandi bakozi
kandi yizeramo gucyemura ibibazo by’abaturage, gusa avuga ko ibyo
beretswe bigiye gutuma bihwitura cyane cyane abayobozi y’inzego
zibanze mu mirenge batita ku bibazo by’abaturage kandi ariyo nshingano
yambere bafite.