Rwanda | Ngoma: Umuyobozi w’ akarere yikomye abacuruzi badateza imbere akarere
Aphrodis Nambaje umuyobozi w’ akarere ka Ngoma aranenga bamwe mu bacuruzi bakorera muri aka karere batagira uruhare mu bikorwa by’ iterambere byako.
Umuyobozi yabivugiye munama y’ igenamigambi ry’ akarere ka Ngoma y’umwaka wa 2012-2013 yabaye tariki 20/7/2012.
Mu ngero uyu muyobozi yatanze ngo ni nko mugikorwa cyo gukusanya amafaranga yo kubaka urwibutso rwa Kibungo aho ngo mubari mu gikorwa cya â€Fund rising†abacuruzi bagiye bitanga amafaranga menshi ariko kugeza nanubu ntaratangwa.
Ikindi ngo ni iyo hari igikorwa cy’ iterambere   aho usanga ngo mu bacuruzi bose haboneka amafaranga make ndetse ngo hari nubwo usanga habonetse amafaranga 5000Rwf yonyine bityo bikaba bigaragaza ko abacuruzi uruhare rwabo rukemangwa.
Yagize ati†Ikibazo ni uko abanyakibungo dufite ariko ntidutange bityo rero ntanicyo tubona kuko tudatanga. Iyo urebye miliyoni abacuruzi bitanze zo kubaka urwibutso wareba kuri compte ugasanga nta na miliyoni ebyiri ziriho birababaje. Nitwe abaturage tuzateza imbere akarere kacu si akarere gusa.â€
Ibi umuyobozi yabivuze mugihe akarere gafite umushinga ukomeye wo kubaka hotel yo kurwego rw’ inyenyeri eshatu ishobora kuzahindura isura y’ akarere ka Ngoma kugeza ubu katagira hotel n’imwe nyamara harahoze icyicaro cya perefecture Kibungo ubu hakaba habarizwa na universite ebyiri ,iya INATEK n’ iy’abaforomo n’ ababyaza.
Kuruhande rw’ abacuruzi nabo bavuga ko bafite ubushake bwo guteza imbere akarere gusa mu minsi yashize bagaragaza ikibazo cy’uko batagiraga ibiro by’aho bakorera nk’ abanyamuryango. Kugeza ubu bafite aho bakorera. Ntawakemeza ko uyu mwuka utari mwiza hagati y’ abikorera n’ akarere hari aho uhuriye nuburyo ibyo basaba akarere hari igihe batabibona.
Ibikorwa remezo bikomeye bimaze kugerwaho usanga ari iby’akarere urugero n’isoko rikuru ryuzuye muri aka karere ndetse n’ andi masoko. Abikorera muri aka karere basa naho bacumbagira mu bikorwa by’ iterambere ndetse no ku ishoramari.