Rwanda : Guhagarika inkunga kwa US bishingiye ku makuru y’ibinyoma- Mushikiwabo.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise mushikiwabo aratangaza ko leta z’unze ubumwe za Amerika cyangwa ikindi gihugu giterankunga gifite uburenganzira bwo gutanga inkunga cyangwa kuyihagarika, kandi kikabikora gishingiye kuri politiki yacyo.
Ibi Minisitiri Mushikiwabo yabitangaje ubwo yagira icyo avuga ku cyemezo cyafashwe na leta z’unze ubumwe za amerika cyo guhagarika inkunga ingana n’amadorali y’amerika ibihumbi 200 cyatangaga mu gisirikari cy’u Rwanda, bishingiye ku kuba u Rwanda rushyirwa mu majwi kugira uruhare mu gushyigikira umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Joseph Kabila.
Mu itangazo rigaragara ku rubuga rwa internet rwa minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Minisitiri Mushikiwabo yagize ati: “twubashye uburenganzira bwa buri mufatanyabikorwa mu iterambere, tugomba gusobanurira inshuti zacu za Washington n’ahandi ko iki cyemezo cyashingiwe ku makuru atariyo. Nk’uko twabisobanuye mbere, u Rwanda si rwo soko si n’umufasha mu mutekano muke mu burasirazuba bwa RDCâ€.
Mushikiwabo yashyize ahagaragara ko mu cyumweru gitaha abayobozi b’u Rwanda bazahura n’itsinda ry’inzobere z’umuryango w’abibumbye bakigira hamwe ibyo raporo yayo yasohoye by’agateganyo ku mutekano muke uri mu burasirazuba bwa Kongo.
Yongeyeho ko bazigira hamwe ingingo ku yindi ibyo bashinja u Rwanda maze narwo rugatanga ibisobanuro.
Urubuga rwa internet rwa BBC rutangaza ko n’ubwo US yahagaritse inkunga ingana n’ibihumbi 200 by’amadolari yagenerwaga buri mwaka ishuri rikuru rya gisirikare ry’U Rwanda, zizakomeza gufasha umutwe w’ingabo z’U Rwanda zagiye kubungabunga amahoro muri Sudan nk’uko bisanzwe.