Rwanda | Rwanda | Gatsibo: ubushobozi bucye n’imyumvire micye ku baturage bituma imihigo itagerwaho
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Gatsibo Habarurema
Isae atangaza ko bimwe mubibangamira akarere kugera ku mihigo gahiga
Ari amakiro macye n’imyumvire ya bamwe mubaturage ikiri hasi
batarasobanukirwa neza kwitabira gushyira mu bikorwa ibyahizwe
n’akarere hamwe n’imiryango yabo.
Akarere gatangaza ko uyu mwaka kitwaye neza mu mihigo nubwo
katayigezeho 100% ariko ibyagezweho birenga 90% kandi yari myinshi
ugereranyije n’utundi turere kuko karushwa n’akarere ka Burera mu
ntara y’Amajyaruguru gusa. Nubwo kuba ibyahizwe bitagezweho ari bicye
ubuyobozi buvuga ko impamvu bitagezweho ari amakiro macye y’akarere
kakibarizwa mucyaro ntikagire ibikorwa byinjiza amafaranga nk’utundi
dufite imijyi.
Uretse kuba amikoro agena ibyo akarere katarenza gukora, imyumvire ya
bamwe mubaturage nayo igira uruhare mugusubiza inyuma ibiteganywa
n’akarere aho bamwe mubaturage batubahiriza ibyateguwe birimo
gukoresha ifumbire no kuyishyurira igihe, guhuza ubutaka no guhingwa
igihingwa cyatoranyijwe.
Abandi baturage bakaba batarasobanukirwa gukoresha neza ibikorwa
remezo bikangirika vuba kandi bihenda akarere mu kubisana mugihe
abaturage batabifite basubira inyuma mu mibereho.
Habarurema avuga ko ikindi cyabaye imbogamizi mu gushyira mu bikorwa
imihigo ari abafatanyabikorwa batakoreye ibintu igihe kuko nabo baba
badafite amafaranga bakoresha babanza gutegereza, bikadindiza ishyirwa
mu bikorwa ry’imihigo.
Akarere ka Gatsibo kishimira gushyira mu bikorwa imihigo ariko umuhigo
wo gushyira amatara ku mihanda ntiwashoboye kugerwaho kuko nubu
ahagombaga gushyirwa amata hakiri umwijima.