Rwanda | Ngororero: Kutaduha amakuru ahagije bidindiza Ibikorwa -mayor
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero bwana Ruboneza Gedeon avuga ko kutabona amakuru ahagije kandi ku gihe ku bijyanye n’ibikorwa za minisiteri, abaterankunga n’ibigo bitandukanye biba bikorera mu karere bidindiza ikurikiranwa ry’ishyirwa mubikorwa ry’imirimo kuri ba rwiyemezamirimo babitsindiye.
Bwana ruboneza yemeza ko hari abaterankunga cyangwa ibigo na za minisiteri bemera kuzakora ibikorwa mu karere maze bigatuma akarere kabishyira mu mihigo yako ndetse akarere kagasabwa gukurikirana ba rwiyemezamirimo kandi batarahawe amakuru yose arebana n’ibyo bikorwa, nko guhabwa kopi (copy) y’amasezerano yakozwe hagati y’uwishingiye igikorwa na rwiyemezamirimo urimo kugikora, ibi bigatuma abakozi b’akarere bakurikirana ibyo bikorwa batamenya neza icyo bagomba gukora.
Ruboneza Gedeon (Mayor wa Ngororero)
Ikindi uyu muyobozi asanga gikwiye gukosoka nkuko yabitangarije abafatanyabikorwa b’akarere ndetse akanongera kubigarukaho ubwo akarere kagenzurwaga uko kesheje imihigo mu mwaka urangiye, ngo ni uko mu bakurikirana ba rwiyemezamirimo hakwiye kuba harimo ababaha amafaranga bapatanye kuko aribo baba bafite ijambo nko gusubirishamo imirimo imwe n’imwe bigaragaye ko itakozwe neza.
Ruboneza avuga ko nko muri uyu mwaka w’imihigo urangiye, ibibazo nk’ibi byagaragaye mu ikurikiranwa ryo gukora umuhanda Kazabe-Rutsiro wubatswe ku bufatanye na minisiteri y’ibikorwa remezo ari nayo akenshi ikunze gushyirwa mu majwi ku bibazo nkibi, ariko abakozi b’akarere bakagorwa no gukurikirana ibikorwa kubera ko batazi ibiteganyijwe, bityo bikadindiza imirimo cyangwa bigatera impaka n’imanza hagati ya rwiyemezamirimo n’abaturage baba bangirijwe imitungo.
Uretse abadatanga amakuru ahagije ku bikorwa biyemeza gukorera mu karere ka Ngororero, umuyobozi w’aka karere anavuga ko hari ababasezeranya ibikorwa ariko ugasanga umwaka urangiye bidakozwe kandi byari byarijejwe abaturage. Aha yatanze urugero rw’umuhanda wa kilometero 2 iyo minisiteri ngo yari yemeye gushyiramo kaburimbo ariko ntibikore, bityo abatazi impamvu bakaba babibona nko kutagera kubyo bemereye abaturage maze asaba ko byakosoka.
Â