Rwanda : Abikorera bifuza kugira ababahagarariye muri njyanama z’Uturere
Iki cyifuzo cyagaragajwe n’abikorera bahagarariye abandi bo mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe bari bateraniye i Huye ku wa 21 Kanama, 2012. N’ubwo icyari kibateranyirije hamwe kwari ukwiga uko bazajya bakorera ubuvugizi abo bahagarariye, ntibyababujije no kurebera hamwe ibibazo bafite ndetse n’uburyo byakemuka.
Batirengagije ko inama njyanama ziba zihagarariye abaturage bose, abikorera basanga hari ibyemezo bibafatirwa biba bikwiye ko haba hari ubahagarariye by’umwihariko. Ni yo mpamvu rero batekereza ko kugira ubahagarariye muri njyanama hari bimwe mu bibazo byabo byakemura.
Visi Meya ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere ka Huye, Mutwarasibo Cyprien, avuga ko itegeko rigena abagize njyanama ntaho riteganya ko hakwiye kubaho uhagarariye abikorera ku buryo by’umwihariko.
Gusa, Nkusi Mukubu Gerard, umuyobozi mukuru wungirije w’huriro ry’abikorera, yemereye abari mu nama ko, nk’urwego rukuru rw’abikorera, bazakurikirana iki cyifuzo, bakagikorera ubuvugizi, bakareba ko byazashoboka mu gihe itegeko rigenga inzego z’ibanze ryazavugururwa.
 Â