Rwanda | Huye: Abafatanyabikorwa bifuza guhuza igenabikorwa ryabo n’iry’Akarere
Abafatanyabikorwa bo mu Karere ka Huye bagaragaje iki cyifuzo mu nama bagiranye n’umuyobozi w’aka Karere kuwa 21 Kanama.
Icyabateye kugaragaza iki cyifuzo, ni uko ubuyobozi bw’Akarere bubasaba gukora ibikorwa bijyanye n’imihigo yabo, nyamara rimwe na rimwe bakaba bataba bazi neza ibikenewe mu Mirenge runaka bakoreramo.
Umwe muri bo yagize ati “iyo dutegura igenabikorwa ryacu, tuba twifuza gukorana n’abakozi b’Akarere kugira ngo tudasobanya. Nyamara hari igihe tubatumira mu nama ntibaboneke. Icyo gihe rero dukora igenabikorwa ryacu uko tubyumva.†Ibi binatuma hari ibikorwa by’abagenerwabikorwa bitamenyekana kandi hari ibyo baba bafashijemo Akarere.
Abafatanyabikorwa kandi bifuje ko mu igenabikorwa ry’imirenge, ari na yo akenshi bakorana, hajya hagaragaramo ibikorwa byihutirwa (priorities) ku rwego rw’imirenge n’urw’utugari. Ibi byazatuma  abafatanyabikorwa babasha kureba ibijyanye n’ibyo bakora hanyuma na bo bakabasha gupanga ibikorwa byabo ku buryo byaba bijyanye na gahunda z’imirenge bakoreramo.
Mu gihe abafatanyabikorwa bazaba bamaze kumenya aho bazakorera kandi, bakabimenyesha imirenge, ngo byaba byiza mu igenabikorwa ry’imirenge hagaragaye ibikorwa bizakorwa n’abazabikora. Ibyo bizatuma babasha gukora bafatanyije n’inzego za Leta, ndetse binatume nta bafatanyabikorwa bahurira ku gikorwa kimwe no ku baturage bamwe, nyamara hari abandi babikeneye badafite ubitaho.
Abafatanyabikorwa kandi bifuje ko hajya hatangazwa ibikorwa by’udushya byagaragaye mu bikorwa byabo kugira ngo n’abandi babimenye. Ibi ngo byatuma n’abandi bashishikarira guhanga udushya, aho guhera mu bisanzwe.