Rwanda : Ingabo za Congo nizo ziduhohotera si M23-impunzi
Mu gihe intambara yo muri Congo ikomeje kuvugisha benshi kubera ibikorwa by’ubwicanyi n’ihohoterwa bikorerwa muburasirazuba bwa Congo, impunzi zahunze iri hohoterwa n’intambara zivuga ko zihohoterwa n’ingabo za Congo zikorana n’imitwe ya Mai Mai na FDLR baba baje gusahura imitungo y’abaturage.
Mu kiganiro Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’ububiligi Didier Meynders yagiranye na zimwe mu mpunzi zavanywe mubyazo ziri mu nkambi ya Nkamira, izi mpunzi zivuga ko zitigeze zibona umusirikare wa M23 uhohotera abaturage, kuko naho izo ngabo ziri badahunga nkuko bahunga ingabo za Leta zibahohotera.
Karasanyi ni umubyeyi w’abana 4 wageze mu Rwanda taliki ya 3 Gicurasi,2012 avuye Mushaki nyuma y’uko umugabo we yishwe n’ingabo za Congo zimuhoye ko ari umututsi, avuga ko ingabo za Congo zitwaje imbunda ziherekejwe n’ingabo za FDLR na Mai Mai zabateye zica abantu zisahura imitungo yabo zibahora ko bavuga ikinyarwanda. Umutekano mucye wo m’uburasirazuba bwa Congo ukaba uterwa n’ingabo za Congo n’imitwe iyifasha irimo FDRL na Mai Mai.
Mujawimana Fraha ni umubyeyi w’abana 5 washoboye kurokoka ubwicanyi bwakozwe n’ingabo za Congo ahitwa Mushaki, avuga ko ingabo za Congo zabasanze aho batuye zikabarasa hatabaye intambara. Furaha avuga ko hamwe nabo bari kumwe ingabo za Congo zabarashe babili bitaba Imana we afatwa n’amasazu mu itako no mu kuboko.
Avuga ko ibikorwa by’ihohoterwa ingabo za Congo zibikora nyuma yo gutsindwa urugamba na M23 zikihimura kubavuga ikinyarwanda. Izi mpunzi zivuga ko ibikorwa by’ihohoterwa bakorewe MONUSCO yareberaga kandi ntacyo yakoze.
Bimwe mubyifuzo izi mpunzi zagejeje kuri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ububiligi abasuye bamusabye ko yasaba leta ya Congo kugarura amahoro mu karere kabo no guhagarika ibikorwa by’ihohoterwa bikorwa n’ingabo za Leta zifatanyije n’imitwe yitwaza intwaro.
Minisitiri Meynders aganira n’itangazamakuru rya Congo yavuze ko hakwiye gufatirwa ibihano kubagira uruhare mu guteza umutekano mucye m’uburasirazuba bwa Congo irimo imitwe yitwaza intwaro ariko asaba ko Leta yavugurura igisirikare cyayo kuko cyagaragayeho kwitwara nabi no mu guhohotera abaturage, nubwo ikigenderewe ari ugufatanya n’ibindi bihugu gushyiraho umutwe ugarura amahoro ukarwanya imitwe yitwaza intwaro.
 Â
Â