Rwanda : Nta muyobozi wemerewe gufataho umuturage ingwate-Uwamariya
Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba ,arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kirehe gutanga service nziza ku baje babagana bakirinda kubafataho ingwate ,mu gihe baje bashaka service aho kumufatirana ku cyangombwa aje ashaka.
Ibi umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Odette Uwamariya ,abisaba abayobozi abibutsa ko bagomba no kumenyekanisha aho bakorera bashyiraho amazina yabo na service batanga bagashyiraho na nimero za telefone zabo n’izumuyobozi ubakuriye,umuyobozi w’intara y’iburasirazuba akaba akomeza avuga ko abaturage bamaze kumenya kwitabira gahunda za leta. Â
Umuyobozi w’Intara yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze ko bagomba gutanga serivise nziza kuko ari inshingano zabo bakirinda gufatirana umuturage igihe aje kwaka serivise bamwaka amafaranga atajyanye na Serivise aje kwaka. Yasabye abaturage kumenya uburenganzira bwabo no mugihe badahawe serivise neza bakaba bahamagara ku murongo utishyurwa 4137 w’akarere ka Kirehe bakarenganurwa. Akaba yavuze ko bagiye no gushyiraho umurongo utishyurwa ku ntara kuburyo umuturage utahawe service neza ku rwego rw’akarere yajya ahamagara ku ntara, yibukije abaturage ko ubutumwa yatanze atari ubwo gutuma abaturage bigomeka ku buyobozi, nabo abibutsa ko bagomba kumenya uburenganzira bafite ku bijyanye n’icyo amategeko ateganya bakubaha ibijyanye n’ibyo inzego z’ubuyobozi zibasaba.