Rwanda | Gakenke: Barakangurirwa gutanga amakuru y’aho abazize Jenoside batarashyingurwa bari

Abantu barakangurirwa gutanga amakuru ku bazize Jenoside batarashyingurwa kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro
Abantu barakangurirwa gutanga amakuru ku bazize Jenoside batarashyingurwa kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro
Abantu barakangurirwa gutanga amakuru ku bantu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994 batarashyingurwa mu cyubahiro kugira ngo nabo bashyingurwe bityo bahabwe icyubahiro bambuwe.
Ibi byagarutsweho mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri ine y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye ku Rwibutso rwa Ruli mu Murenge wa Ruli kuri uyu wa gatanu tariki 14/09/2012.
Hon. Uwamaliya Devota kimwe n’abandi bayobozi, avuga ko nyuma y’imyaka 18 Abanyarwanda batari bakwiye kuba bagishyingura mu cyubahiro abazize Jenoside kubera ko abantu bakanguriwe gutanga amakuru igihe kirekire ariko bamwe bagakomeza kwinangira.
Yagize ati: “ Birababaje kuba tugishyingura nyuma y’imyaka 18. Twari dukwiriye kuza hano kwibuka abazize Jenoside aho gushyingura.”
Umuyobozi w’akarere, Nzamwita Deogratias yaboneyeho umwanya yo gushishikariza Abanyagakenke bose gutanga amakuru kugira ngo abatarashyingurwa mu cyubahiro hamenyekane aho bari kugira ngo babashe gusubizwa icyubahiro.
Muri uwo muhango, abacitse ku icumu basabwe kudaheranwa n’agahinda ahubwo bakihatira gukomeza kwiteza imbere bibumbira mu makoperative.
Imibiri ine yashyinguwe, itatu yavuye mu Murenge wa Minazi n’undi umwe wataburuwe mu Murenge wa Rushashi. Bose bashyinguwe mu rwibutso rwa Ruli rushyinguyemo imibiri 198 y’Abatutsi bazize Jenoside mu mwaka w’i 1994.





