Rwanda : Serivisi zitangwa nizijya ahagaragara bizafasha abaturage kudasiragizwa-Minisitiri Musoni
Abayobozi mu nzego z’ibanze barasabwa kugaragariza abaturage bayobora serivisi batanga, aho zitangirwa ndetse banagaragarizwe igihe bagomba gutegereza kugirango babashe kuzibona.
Ibi bibaka bizafasha abaturage guhabwa serivisi uko bikwiye batarinze gusiragira no gusiragizwa nk’uko bikunze kugenda bigaragara.
Ibi ni ibyasabiwe mu mahugurwa ari guhabwa abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu karere ka Muhanga ku miyoborere myiza.
Ibi kandi bije nyuma y’aho abaturage batari bake mu gihugu bagiye binubira uburyo bahabwa serivisi n’inzego z’ibanze cyane cyane mu kagari no mu mudugudu. Bakaba baragiye bagaragaza ko bagorwa cyane n’aba bayobozi kugeza n’ubwo batabahera serivisi bakeneye ku gihe cyangwa hakaba n’ubwo bazibura burundu.
Mu gukemura iki kibazo hafashwe ingamba zo gushyira ku mugaragaro serivisi aho zitangirwa ndetse n’igihe zitangirwa kuburyo umuturage usiragijwe kandi yujuje ibya ngombwa ashobora kwitabaza ababishinzwe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwezamenyo, uhagarariye abagitifu b’imirenge bose mu gihugu, Alexis Semitari avuga ko hagiye gusohoka inyandiko zigendanye na serivisi zitangwa mu nzego z’ibanze izaba igaragaza icyo bamarira abaturage, igihe serivise zitangirwa ndetse n’igihe umuturage agomba kuba yabonye ibyo akeneye.
Ibi ngo bikaba bizafasha umuturage wahutajwe cyangwa wanzwe guhabwa serivisi ashaka uko bikwiye kujya yitabaza inzego zibishinzwe kuko na nimero za telefoni zose zigomba kuba ziri mu miryango ya buri muyobozi.
Nyamara aha abayobozi b’utugari nubwo bashinjwa ubunebwe no kurangarana ababagana, bo bavuga ko ikibazo bahura nacyo ari icy’imirimo myinshi bahawe. Nubwo iyi gahunda y’inyandiko igiye gukurikiza ngo nta kintu kinini izahindura.
Bavuga ko aho bayobora hari ubwo haboneka ibibazo bitandukanye ugasanga hari ubwo gukemurira ibibazo rimwe biba bidashoboka kuko aho bayobora ari hanini kandi hakana abaturage babakeneye ari benshi kandi bakaba bakora ari bake.
minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James avuga ko bitareze ukwezi kwa cyenda izi nyandiko zizaba zashyizwe ahagaragara kuburyo ikibazo cyo kubona abaturage basiragizwa kizaba cyakemutse.
ubwo yafunguraga amahugurwa y’aba banyamabanga nshingwabikorwa, Minisitiri Musoni yavuze ko mu gihe ubukungu bw’igihugu buzaba bwazamutse bazaha ubushobozi buhagije akagari kuburyo serivisi zihatangirwa zakwihuta kurushaho. Avuga kandi ko urwego rw’umudugudu rwagakwiye kugabanirizwa inshingano ruhabwa kuko hari aho usanga barurushya kandi nta bushobozi bahawe.
Â