Subscribe by rss
    Saturday 23 February, 2019
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Sep 21st, 2012
    Ubuvugizi | By gahiji

    Rwanda : Musanze – Abayobora utugari ngo bagiye kwereka abo bayobora inyungu yo guhuza Ubutaka

    Abayobora utugari ngo bagiye kwereka abo bayobora inyungu yo guhuza Ubutaka

    Abanyamaba nga nshingwabikorwa b’utugali tugize akarere ka Musanze ngo bagiye kwegera abo bayobora maze babereka mu buryo bufatika inyungu zo guhuza ubutaka, kugira ngo barusheho kuyishyira mu bikorwa.

    Mu mahugurwa y’iminsi ibiri ku miyoborere myiza  ndetse n’imitangire ya serivisi, yatangiye kuri uyu wa kane tariki 20/09/2012 aba banyamabangwa nshingwabikorwa b’utugali tugize akarere ka Musanze, bavuze ko bazakuramo ubumenyi buzabafasha gusobanurira neza akamaro ko guhinga igihingwa kimwe.

    Ngayubwiko Jean Marie Vianney, umunyamabangwa nshingwabikorwa w’akagali ka Cyogo mu murenge wa Muko, avuga ko bamwe mu bahinzi batarumva neza akamaro ko guhuza ubutaka bagahinga igihingwa cyemeranyijweho.

    Ati: “Ubu tugiye kubaganiriza kurushaho, ni biba na ngombwa tujye no mu mibare,ariko tubereke ko amasaka adashobora kwinjiza kurusha ibigori cyangwa ibirayi”.

    Vincent Murangwa, impuguke y’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali RALGA mu gutanga amahugurwa y’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugali n’ab’imirenge, avuga ko aba banyamabanga bakwiye gufata umwanya wo kuganira n’abo bayobora.

    Agira ati: “Twasabye ko bakwiha umwanya wo kubanza gusobanukirwa neza na gahunda za leta, ndetse bakanafata undi nanone wo kuganiriza abaturage kuri izo gahunda kugirango abaturage bazishyire mu bikorwa bazumva neza”

    Avuga kandi ko aba banyamabanga bashobora gusobanuza inzego zisumbuye ho, igihe bigaragaye ko batumva neza gahunda, aho kugirango bajye gusobanurira abaturage nyamara nabo ubwabo batarazumva neza.

    Umuyobozi w’akarere ka Musanze Mpembyemungu Winifrida, avuga ko aya mahugurwa azasiga abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugali babonye icyerekezo kimwe mu gushyira mubikorwa gahunda za leta, kuko hari ubwo buri wese abikora uko yishakiye.

    Ibi kandi ngo bituma hari ubwo ubutumwa bugera ku muturage bwahinduye igisobanuro, bitewe n’uburyo umuyobozi ashaka ko gahunda ikorwa, cyangwa se n’uburyo ari gukora ngo ishyirwe mu bikorwa.

     

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame says Global Challenges call for ‘UN Reform’

    Pope Francis Gift Symbolises ‘Dark to Success Journey’- Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • USA says Rwanda army the most capable World’s peacekeepers

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED