Rwanda : Urubyiruko rwo mu karere rutangaza ko hacyenewe guhuza ibitekerezo
Urubyiruko rwo mubihugu by’u Rwanda, Uburundi na repubulika iharanira Demokarasi ya Congo rutangaza ko nyuma yo kumarana ibyumweru bitatu rusangira ibitekerezo n’ibikorwa rwasanze hari benshi bibeshya kubanyagihugu bitandukanye n’ukuri.
Uru rubyiruko rubihera ko mu karere kaboneka umwuka mubi hagati ya leta ya Congo n’u Rwanda hamwe n’uburundi, aho leta ya Congo yatangiye gufata uRwanda nk’umwanzi kubera intambara yatangijwe n’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda mu burasirazuba bwa Congo, Congo ishinja u Rwanda kubafasha.
Nubwo hagiye haboneka ibikorwa byo guhohotera abanyarwanda mu gihugu cya Congo hamwe no mubihugu by’iburayi, abanyarwanda n’abanyecongo bakomeje kubana neza, uru rubyiruko rukaba rushimira abanyarwanda bamaranye iminsi ko bababaniye neza bubaka ubumwe nk’urubyiruko.
Ibi bikorwa byo kubaka amahoro n’iterambere mu rubyiruko byateguwe n’ishyirahamwe Umuseke biterwa inkunga na Ambasade y’Ubufaransa binyuze mu muryango w’ubukungu wo mu karere k’ibiyaga bigari CEPGL.
Imishinga ine ikaba ishojwe hatewe ibiti ibihumbi 20 k’umugezi wa Sebeya ukomeje kwangiriza abaturage mu gikorwa cyateguwe n’Umuseke, indi mishinga yari igizwe no kuvugurura amazu y’urubyiruko mu ntara ya Kirundo mu Burundi ahavuguruwe inyubako izakorerwamo ibikorwa by’urubyiruko rw’abascout n’urundi rubyiruko ndetse na Uvira muri RDC, gutunganya ahazubakwa amashuli y’imyuga n’ikibuga cy’umupira w’amaguru mu karere ka Rubavu aho bita mbuga ngali.
Urubyiruko rw’abanyarwanda, abacongomani n’abarundi bishimira uruhare bagize mu kubaka ibihugu byabo batitaye ku macakubiri agenda agaragara mu bihugu.
umunyamabanga nshingwa bikorwa wa CEPGL Herman Tuyage akaba yaratangaje ko uyu muryango uzakomeza gufasha urubyiruko kwimakaza amahoro n’imibanire myiza nk’imbaraga z’igihugu kandi bizatanga umusaruro mu gihe arirwo ejo hazaza.







