Subscribe by rss
    Monday 18 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Sep 27th, 2012
    Ubuvugizi | By gahiji

    Rwanda | Huye: Bamwe mu bayobozi b’imidugudu baba ari bo batuma kanyanga na nyirantare bidacika

    Bamwe mu bayobozi b’imidugudutariki ya 22 Nzeri,2012 abashinzwe umutekano bafashe abakora bakanacuruza kanyanga ndetse na nyirantare, kimwe n’abazinywa bo mu Tugari twa Matyazo na Kaburemera. Igikorwa nk’iki gikunda kuba, nyamara izi nzoga ntizicika. Ibi bituma hari abatunga agatoki ubuyobozi bwo ku rwego rw’imidugudu bavuga ko ari bwo bukingira ikibaba ba nyr’ugukora izi nzoga.

    Ubundi, akenshi iyo inzego z’umutekano bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze bapanze kujya ahakorerwa bene izi nzoga hari igihe batabahasanga, cyangwa bagasanga uwo munsi nta zo bafite. Ibi bituma babona ko hari ababuriye ba nyir’ukuzikora.

    Mukeshimana Anne Marie, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Matyazo, kamwe mu twafatiwemo izi nzoga, yemeza ko za nyirantare na za kanyanga, zikorerwa ari nyinshi mu kagari ayobora, ariko ko zidacika kubera ko abazikora baba bafitanye amasano n’abayobozi bamwe na bamwe bo mu nzego z’ibanze.

    Yagize ati “Iyo urebye ukabona nk’umukuru w’umudugudu afite nyina uteka kanyanga, wareba ukabona wenda uw’umutekano afite umudamu we uyiteka, wareba ukabona afite nyirasenge cyangwa se mushiki we (uyiteka ndlr), usanga ari ikibazo ku gutuma kanyanga icika kuko babakingira ikibaba.”

    Uyu munyamabanga nshingwabikorwa yakomeje avuga ati “ibi birushya inzego z’umutekano mu kuba bamenya amakuru ku hakorerwa bene izi nzoga. Gusa hari abayobozi bamwe na bamwe batameze nk’aba bafite abo bakingira ikibaba baduha amakuru, maze tukagerageza kurwanya bene izi nzoga zishobora gutuma abazinywa baba nk’inyamaswa.”

    Hashize igihe gitoya hatangijwe gahunda ijisho ry’umuturanyi mu Karere ka Huye. Ahari amakuru azavamo azatuma hafatwa ingamba zihamye zo kurwanya bene izi nzoga, ndetse n’ibiyobyabwenge byose muri rusange.

     

     

     

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame says Global Challenges call for ‘UN Reform’

    Pope Francis Gift Symbolises ‘Dark to Success Journey’- Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED