Rwanda Abanyaburera nibagira imihigo iyabo bakanayikorera ku gihe bazarusha ho kuyesa
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere avuga ko abanyaburera bose bagize imihigo iyabo ndetse bakanayikorera ku gihe biri mu byatuma akarere ka Burera gakomeza kuza imbere mu kwesa imihigo.
Zaraduhaye Joseph avuga ko imihigo igera kuri 50 akarere kaba karahize, itagerwa ho buri munyaburera adashyizeho ake.
Agira ati “ ni ukureba ushingiye ku ngufu n’ubushobozi ufite, jye ndagira uruhe ruhare muri iyi mihigo. Icyo twaramutse twakibonye kikava ku muturage kijya kuri “mayorâ€, abantu bose babyuma neza…twagenda nta kibazoâ€.
Akomeza avuga ko iyo umuntu yagize ibintu ibye abikora kuko ntawuburira umubyizi mukwe.
Zaraduhaye avuga ko kandi umuco wo kurushanwa nawo watuma imihigo igerwa ho uko bikwiye. Imirenge igize akarere ka Burera ikemera guhiganwa, utugari, imidugudu ndetse no mu rugo bagahiganwa bakumva ko ntawe ukwiye kubarusha nk’uko abitangaza.
Akomeza avuga ko ikindi gikomeye cyatuma imihigo igerwa ho ari uko imihigo yahizwe igomba gukorwa ku gihe aho kuyikora ku munota wa nyuma.
Agira ati “ikosa rikunze kugaragara mu nzego z’ibanze no ku bantu bose muri rusange, ibintu bumva babikora ku munota wa nyuma. Wihaye kuyikora ku munota wa nyuma wasanga abandi bagusizeâ€.
Kwiha gukora ibintu ku munota wa nyuma bituma umuntu ahuzagurika akabikora nabi cyangwa se bikamuvuna kandi bitari ngombwa nk’uko Zaraduhaye abihamya.
Yongera ho kandi ko imihigo ikwiye kugabanwa kuko hari imihigo iba ikwiye gushyirwa mu bikorwa mu rwgo rw’umurenge bityo abakozi bo ku mirenge ndetse n’abo ku karere bakagabana iyo mihigo kugira ngo yihutishwe.
Ibyo bifasha gukurikirana imihigo uko igenda ikorwa kandi hakarebwa n’ubushobozi buhari bugatangirwa igihe kugira iyo mihigo igerwe ho nk’uko Zaraduhaye abitangaza.
Zaraduhaye avuga ko kandi abantu bose, ari ababayobozi ndetse n’abayoborwa mu karere ka Burera, bagomba guharanira kuba abambere buri wese akumva ko ntawamurusha. Nuwabaye uwanyuma akaba abifitiye ibisobanuro.
Akarere ka Burera kabaye aka gatandatu mu gushyira mu bikorwa imihigo kahize y’umwaka wa 2011-2012, mu turere 30 two mu Rwanda, aho kagize amanota 92,9. Niko karere kabaye aka mbere mu ntara y’amajyaruguru mu turere dutanu tugize iyo ntara.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwashyize ingufu mu mihigo y’umwaka 2012-2013 kugira ngo bazarusheho kuyesa bakomeze baze imbere.