Rwanda : “Abasheshe akanguhe bakwiye kuba mu miryango aho kuba mu bigo” – Dr Alvera Mukabaramba
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alvera Mukabaramba arasaba abanyarwanda guharanira ko abasheshe akanguhe batakoherezwa mu bigo kugira ngo abe ari byo bibitaho kabdi bagombye kwitabwaho bari mu miryango.
Yabivuze kuri iki cyumweru tariki 30/09/2012 ku munsi mpuzamahanga w’abasheshe akanguhe wizihirijwe mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza ku rwego rw’igihugu. Yavuze ko binyuranye n’umuco nyarwanda, asaba buri wese guharanira ko nta muntu ugeze mu zabukuru wakongera koherezwa mu kigo ngo abe ari cyo kimwitaho.
Mu Rwanda habarurirwa ibigo bigera ku icumi byakira abasheshe akanguhe nk’uko Dr Mukabaramba yabivuze. Ibyo bigo usanga ahanini ngo bifitwe n’abihaye Imana, ariko bigaterwa inkunga n’uturere na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.
N’ubwo ibigo bibakira ngo bikora uko bishoboye kugira ngo bibafate neza, ngo ntibikwiye gukomeza kubohereza mu bigo kuko binyuranye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Yagize ati “ Hari ibigo by’abasheshe akanguhe babamo bigera ku icumi mu Rwanda. Kubera intambara na Jenoside byo muri 1994 u Rwanda rwanyuzemo, hari ababaye incike batagira kivurira, ariko hari abatanze ubuhamya bavuga ko bafite abana ari na bo babohereje mu bigo. Tugomba kwihesha agaciro, umuco nyarwanda ntabwo wemera ko tujyana ababyeyi mu bigo”
Abasheshe akanguhe b’i Kayonza basabye ko bishobotse hashyirwaho gahunda yihariye yo guteza imbere abasheshe akanguhe batishoboye.
Kuri iki kibazo, Dr Alvera Mukabaramba yavuze ko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ibafashiriza hamwe n’abandi banyarwanda batishoboye muri rusange. Abasheshe akanguhe batishoboye ngo bagaragara muri za gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere abanyarwanda zirimo iya Girinka, iya VUP no kubakira abatishoboye.
Cyakora yavuze ko hari inyigo igiye gukorwa na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu izareba imibereho y’abasheshe akanguhe, iyo nyigo ikaba ngo ari yo izatuma hafatwa umwanzuro wo gushyiraho gahunda yihariye y’abasheshe akanguhe cyangwa ntishyirweho.
Yanavuze ko hagiye gukorwa ubuvugizi kugira ngo abasheshe akanguhe bari abakozi bahabwa amafaranga ya pansiyo bajya bayiherwa igihe, byanashoboka iyo pansiyo igahuzwa n’ibihe u Rwanda rugezemo bitewe n’amikoro azaba ahari. Yongereyeho ko imishyikirano ikorwa kenshi ndetse n’isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi ikaba iri gukora kuri icyo kibazo.
Abasheshe akanguhe bashyizeho amashyirahamwe agamije guharanira inyungu za bo. Uretse komite za bo ku rwego rw’uturere, abasheshe akanguhe bafite ihuriro ry’amashyirahamwe n’ibigo byita ku bageze mu zabukuru mu Rwanda ryitwa FAPAR.






