Rwanda | Burera: Ubushobozi buke mu nzego z’ibanze butuma hatangwa serivisi itanoze
Abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu karere ka Burera bavuga ko baha abaturage serivisi nziza uko bishoboka ngo ariko kuba idatangwa ijana ku ijana ni ukubera impamvu zimwe na zimwe ziterwa n’ubushobozi bukiri buke muri izo nzego.
Ibyo babitangaza mu gihe Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB: Rwanda Governance Board) gitangaza ko itangwa rya serivisi mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze mu Rwanda riri ku kigero cyo hasi.
Bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze mu karere ka Burera twaganiriye n bavuga ko amahugurwa bahabwa abakangurira gutanga serivisi nziza atuma nabo barushaho gushyira mu bikorwa ibyo baba bayakuye mo nk’uko Ndayisaba Egide, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Bungwe, abitangaza.
Agira ati “ mu nzego z’ibanze ntabwo navuga ko imitangire ya serivisi ikiri inyuma ariko ni ukugenda turusha ho…nta byera ngo de ariko ni myiza kandi ni ukurusha ho uko bwije bugacya abantu bagenda biyungura ubwenge n’ibyo baba bakoze nabi bakongera bakabihindura bakabikora nezaâ€.
Mugiraneza Protais, ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kinoni, mu karere ka Burera, avuga ko ikimirijwe imbere ari ukugira ngo umuturage abone serivisi uko abyifuza ariko kuba bidakorwa uko byifuzwa biterwa n’ubushobozi buke bw’inzego z’ibanze.
Agira ati “ …ku rwego rw’umurenge kugira ngo umuturage niba ari mu kagari runaka, niba akeneye serivisi bisaba kugira ngo umwegere umusange aho ari. Kuhamusanga rero bisaba ubushobozi, bisaba inyoroshyangendo (déplacement) ariko ku murenge ibyo ntabwo bihariâ€.
Akomeza avuga ko indi mbogamizi abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Burera bakunda kugira bigatuma serivisi ihabwa abaturage itagenda neza ari uko nta bushobozi bujyanye n’amafaranga buragera mu rwego rw’umurenge. Ikintu cyose umurenge ukenera ugisaba ku karere nk’uko abisobanura.
Agira ati “…buri gihe icyo dusaba cyose, dusaba akarere. Iyo ari ikihutirwa gisaba kuba wakoresha amafaranga kugira ngo ube wakemura ikibazo cy’umuturage, bisaba kubanza wakira ya nkunga yo ku karere…yakugera ho itinze…hari ibidindira, yakugera ho vuba hari ibyo ushobora gukemura…â€.
Akomeza avuga ko kuba umurenge ugitega amaso ubuyobozi bw’akarere hari ibintu bimwe na bimwe bigenda bidindira. Ariko ubuyobozi bw’imirenge bugerageza gukora ibishoboka bugatanga serivisi iboneye kuko bizeye ko icyo kibazo kizakemuka mu minsi iri imbere.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) bugaragaza ko imitangire ya serivisi muri rusange mu Rwanda iri ku kigero cya 66,21%.
RGB isaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze guha abaturage serivisi nziza, babaha ijambo kugira ngo bungurane ibitekerezo kuri gahunda za leta ndetse banakemurira ku gihe ibibazo by’abaturage n’ibindi.