Rwanda | Rubavu : Guverineri Kabahizi araganira n’imirenge gutanga serivise nziza
Guverineri w’intara y’iburengerazuba aherekejwe n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’akarere ka rubavu yatangiye uruzinduko agirira mu mirenge y’akarere ka Rubavu aganira n’inzego z’ibanze hagamijwe kubibutsa inshingano bafite mu gutanga serivise nziza no gucyemura ibibazo by’abaturage batagombye gusiragira k’ubuyobozi.
Bamwe mubaturage bavuga ko batabona abayobozi babasura ndetse ngo niyo bagiye ku mirenge n’utugari basanga bagiye mu manama bagasaba ko bagabanya umubare w’inama bagira bakababonera n’umwanya wo kubasanga bakabacyemurira ibibazo hamwe no kubaganiriza kuri gahunda z’iterambere.
Iyi nama ikurikiranwa n’inzego z’umutekano hakaba hagarutswe ku kibazo cy’abaturage batuye mu mirenge yegereje igihugu cya Congo bambukiranya imipaka badafite ibyangombwa bagahohoterwa, inzego z’ibanze zisabwa kuganiriza abaturage kwambukiranya imipaka bafite ibyangombwa kandi bakabivuga mu rwego rwo kubungabunga umutekano wabo.
Akarere ka Rubavu gasuwe na Guverineri nyuma y’uko na Minisitiri w’intebe agasuye, nubwo atatambagiye mu mirenge yose ariko yasabye inzego z’ubuyobozi kwita kubibazo by’abaturage no gushyira mu bikorwa gahunda za leta zijyanye n’imyubakire, cyane ko abaturage batura mu kajagari nyuma bagatwarwa n’ibiza cyangwa bagatura ahadakwiye kubimura bikagorana.
Imirenge yasuwe kuri uyu wa Kane taliki ya 4/10/2012 ni Kanama, kanzenze na Nyundo, inama yibanze k’umutekano, inzego z’ibanze zigashishikarizwa gukurikirana ibibazo by’abaturage no kubegera ndetse zikamenya no gutanga amakuru kugira ngo ibitagenda neza bikurikiranywe.
Ingero zitangwa akaba ari abaturage batoragura ibyuma nk’ibisasu babyita imari, abahungabanya umutekano, abambukiranya imipaka bitemewe, abangiza ibidukikije, abubaka ahatemewe hamwe n’abatwikira amatafari ahatemewe inzego z’ibanze zikabimenya zikabihishira.






