Rwanda : Gicumbi-RGB irakangurira inzego z’ibanze gutanga amakuru
Abayobozi bo mu nzego z’ibanze barasabwa gutanga amakuru ku bayabasabye kuko utabikoze itegeko ribimuhanira, bakaba banasabwa guharanira gutanga serivisi neza ku babagana.
Ibi n’ibyatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza Rwanda Governace Board mu biganiro byabereye mu karere ka Gicumbi byari bigenewe abayobozi bo ku rwego rw’imirenge n’akarere
Ibiganiro byahawe aba bayobozi basonuriwe itegeko rigenga imikorere y’imiryango itegamiye kuri leta cyane cyane  amadini, ikijyanye n’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza n’ibikorwa byari biteganijwemo.
Nkusi Alphonse ukuriye serivisi ishinzwe guteza imbere itangazamakuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza yatangaje ku bijyanye n’uruhare rw’itangazamakuru mw’iterambere n’imiyoborere myiza, basobanuriwe uburyo rifite uruhare mu gutuma habaho imiyoborere myiza ababwira ko nta muyobozi ufite uburenganzira bwo kwimana amakuru igihe cyose ayasabwe.
Abitabiriye ibi biganiro bahawe umwanya nabo bagira ibyo babaza banatanga ibitekerezo byabo ku biganiro byatanzwe ; nko kubijyanye no gutanga amakuru cyane igihe umuyobozi ayasabwe bakaba bagaragaje ko hari igihe atayatanga ariko atariwe biturutseho ; ahubwo ari uko ahuze, abandi bagaragaza ko hari n’abayimana ku bushake kuko baba bumva ko atari ngombwa.
Abo bayobozi banagaragaje ko akenshi abanyamakuru baza bashaka kugaragaza ibitagenda neza gusa kandi n’ibyiza bihari  ntibanifuze kandi ko amakosa bakoze ajya ahagaragara.
Nkusi Alphonse; asanga igihe umuyobozi avuzweho ikintu kitamushimishije ariko ari ukuri nta kibazo kirimo ariko n’abanyamakuru si byiza guhora bavuga ibitagenda gusa kandi n’ibigenda bihari.
Munyezamu Joseph umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe imiyoborere myiza , yatangaje ko ibi biganiro bibasigiye isomo rikomeye kandi ko bagiye kwitabira gukorana n’itangazamakuru.
Abitabiriye ibi biganiro bamenyeshejwe umurongo utishyura bajya bifashisha igihe bafite icyo bashaka gusobanuza cyangwa bashaka gutanga amakuru ariwo 3520.