Rwanda | Gakenke: Barakangurirwa kwigisha abaturage kugira ngo amatora y’abadepite azabe mu mucyo
Abagize komite z’uburere mboneragihugu mu mirenge bitabiriye amahugurwa yateguwe na Komisiyo y’Amatora
 Abagize komite z’uburere mboneragihugu mu murenge barasabwa kwigisha abaturage bo mu tugari no mu midugudu kugira ngo abaturage bazatore abadepite mu matora azaba mu mwaka utaha basobanukiwe neza.Â
Ibi Andre Bizimana, umuhuzabikorwa wa komisiyo y’amatora mu karere ka Gakenke yabigarutseho mu mahugurwa y’iminsi ibiri yabaye kuri uyu wa mbere tariki 22/10/2012.
Afungura ayo mahugurwa, Bizimana asobanura ayo mahugurwa agamije gutegura amatora y’abadepite azaba mu mwaka wa 2013 kugira ngo azakorwe mu mucyo no mu bwisanzure.
Yagize ati: “Komisiyo y’amatora yatekereje gutegura ibiganiro bitandukanye mu byiciro by’abantu batandukanye kugira ngo amatora y’inteko shingamategeko azashobora kuba mu mucyo n’ubwisanzure kandi abe abanyarwanda bose bayasobanukiwe, bazi icyo bagomba gukora koko.â€
Yakomeje avuga ko demokarasi isaba kwigisha no kuyubaka buhoro buhoro kugira ngo igezweho.
Abahuguwe bahawe ikiganiro kijyanye n’amahame agenga amahugurwa y’abantu bakuze kizabafasha guhugura komite z’uburere mboneragihugu zo mu tugari no mu midugudu. Ibi biganiro ngo bizatuma abaturage basobanukirwa neza uruhare bafite mu matora kandi bizafashe no gutora abayobozi bazabagirira akamaro.
Abitabiriwe amahugurwa bagaragaje impungenge z’uko abaturage rimwe na rimwe batora abayobozi badashoboye kubera kwizezwa ibitangaza no gukurikira abandi.
Umuhuzabikorwa wa komisiyo y’amatora mu karere avuga ko ari bo bafite inshingano zo kwigisha abaturage bagatora abantu bashoboye kandi bazi icyo gukora.
Amahugurwa nk’aya yabaye mu mwaka ushize ahabwa abayobozi b’ibigo, abarezi, abikorera na sosiyete sivili.
Ayo mahugurwa yitabiriwe n’abagize komite mpuzabikorwa z’uburere mboneragihugu zo mu mirenge umunani y’akarere ka Gakenke.