Rwanda | Kiziguro: barasabwa kumenya abinjira n’abasohoka mu midugudu
Abayobozi bo mu Midugudu igize Umurenge wa Kiziguro barasabwa gufata ingamba zo gukumira ibyaha bita ku kumenya abinjira n’abasohoka mu midugudu yabo n’ibibagenza. Ibi babisabwe mu nama y’umutekano yaguye y’umurenge wa Kiziguro, aho banasabwe kandi kugenderera ingo zirangwa n’amakimbirane bakabigisha kuko n’umwiryane mu miryango ari kimwe mu bihungabanya umutekano.
Kimwe mu bizafasha aba bayobozi b’imidugudu muri uyu murenge kumenya abinjira n’abasohoka ni ukugira ikaye babandikamo kandi bakanakurikirana niba ari inyangamugayo aho baturutse mbere yo kubakira nk’uko Munyaburanga Joseph umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiziguro yabitangaje.
Munyaburanga Joseph yakomeje avuga ko ku kibazo cy’ingo zibanye nabi byagaragajwe nacyo ko ari kimwe mu biteza umutekano muke, ngo bazakomeza kujya babasura babaganirize ku bibateza umwiryane banabafashe kubibonera igisubizo, dore ko ahanini aha mu murenge wa Kiziguro binaterwa ahanini n’ubuharike bukunze kuhagaragara.
Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge yanatangaje ko icy’ingenzi ari ukwirinda ubusinzi n’ibiyobyabwenge nk’intandaro y’urugomo, ikindi kandi abantu bakwitabira gukomeza kugira umwete wo gukora muri iki gihe cy’ihinga.
Mu bindi byizweho muri iyi nama y’umutekano yaguye y’umurenge wa Kiziguro bishimiye kuba imirimo y’igihembwe cy’ihinga yaragenze neza cyane cyane mu bijyanye na gahunda yo guhuza ubutaka.
Hanishimiwe kandi ko iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri rigeze kure aho ibyumba bibiri by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 bizigirwamo mu kwa mbere k’umwaka utaha birimo bigera ku musozo.