Rubavu: harategurwa umuganda udasanzwe wo gusukura ibyangijwe n’imvura
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu nyuma yo gutambagira ahangijwe n’ibiza by’imvura yaguye taliki ya 30/10/2012, umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sheih Bahame Hassan yatangaje ko taliki ya 1/11/2012 ari umunsi w’umuganda udasanzwe wo gukora isuku hagasiburwa imigende y’amazi yangiritse hamwe no gusukura amazu yangiritse.
Umuyobozi w’akarere avuga ko uretse abantu 7 bitabye Imana harimo 3 bo mu murenge wa Nyamyumba bagwiriweho n’inzu hamwe n’abandi 3 baguweho n’inzu mu murenge wa Rugerero hari n’umukobwa watwawe n’amazi y’Ikivu ubwo yari kuri moto n’ubu umurambo we nturaboneka.
Nubwo hataragaragazwa imibare y’amazu yangiritse umuyobozi w’akarere avuga ko mu gitondo cyo kuwa gatatu tariki 31/10/2012 yari amaze kumenya amazu 70 mu murenge wa Rugerero, mu gihe Rubavu naho hashobora kuba hari ayandi yangiritse, hakaba hari gukusanywa ibyangiritse.
Mu ngamba zafashwe, harimo kuba  umuhanda ujya Bralirwa uca kuri Mana mfasha wahagaritswe kubera kwangirika hagakoreshwa umuhanda uca kuri Marine uzenguruka ikivu nubwo bisaba ubwitonzi kuko hashobora kuba impanuka z’abagwa mu Kivu.
Bamwe mubaturage twavuganye, bavuga ko Ibiza bitangiye kubibasira aho intoki ziciriwe ubundi zafataga amazi, ariko kuri iki kibazo umuyobozi w’akarere avuga ko ntawaciye intoki ahubwo zaciwe na Kirabiranya bashoboye kuzihinga byabateza imbere ndetse bigahagarika Ibiza byashimisha ubuyobozi bw’akarere.
Ku mpamvu ibiza bikomeje kwiyongera mu karere Sheih Hassan avuga ko byatewe nuko habayeho igihe hatarwanywa isuri, nubwo ubu irwanywasuri igi gukorwa, ngo izi ni ingaruka zo kutarwanya Ibiza hakiri kare byabayeho, hamwe no kubaka bitajyanye n’igihe cyane kubantu bubaka ibisenye biri hejuru cyane bituma amazi amanukana umuvuduko. Akongera isuri kandi benshi mu baturage ntibafata amazi.
mu mafoto y’ibiza Rubavu
Ubuzima bwo mu karere ka Rubavu bukaba bwahagaze kubera ibura ry’amazi bitewe n’ibiza bikomeje kwiyongera, bikaba byatumye n’umuriro ugenda mumujyi wa Gisenyi na Goma ibintu bidasanzwe, imihanda mu mujyi wa Gisenyi ikaba yangiritse bikabije kubera kuzura ibyondo n’ibinogo.
Â
Â
Â
Â
Â