Subscribe by rss
    Wednesday 03 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Mon, Nov 5th, 2012
    Block8-Ubuvugizi-2 / Ubuvugizi | By gahiji

    Rwanda | Rusizi: Guverineri w’intara y’uburengerazuba yijeje abaturage bahuye n’ibiza mu kibaya cya Bugarama ubufasha bwihuse.

    Guverineri w’intara y’uburengerazuba yijeje abaturage bahuye n’ibiza  mu kibaya cya Bugarama ubufasha bwihuse

    Ibyo ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba Bwana Kabahizi Celestin, kuri uyu wa kane , tariki ya 01 Ugushyingo 2012, ubwo yari kumwe  n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Bwana Nzeyimana Oscar, Abayobozi b’Ingabo na Police mu Ntara y’Iburengerazuba, muri gahunda yo guhumuriza  abaturage bo mu kibaya cya Bugarama baherutse kwibasirwa n’ibiza.

    Guverineri w’intara y’uburengerazuba yijeje abaturage bahuye n’ibiza  mu kibaya cya Bugarama ubufasha bwihuse2

    Mu biganiro  bagiranye n’abaturage b’Imirenge ya Muganza, Bugarama na Gitambi,  Aba bayobozi bahumurije abaturage bahuye n’ibiza, bababwirako leta y’u Rwanda yifatanyije nabo , kandi babamenyesha ko hari gutegurwa uburyo bwo kubafasha kwivana mu bibazo batewe n’ibyo biza mu buryo bwihuse.

    Guverineri w’intara y’uburengerazuba yijeje abaturage bahuye n’ibiza  mu kibaya cya Bugarama ubufasha bwihuse.3

    Abaturage bo muri iyi mirenge igize ikibaya cya Bugarama, nyuma yo kuganira n’Ubuyobozi bwabasuye, batangaje ko bishimiye uburyo abayobozi b’inzego zitandukanye bafashe iya mbere mu kuza kubafata mu mugongo, kuva ku munsi wa mbere kugera magingo aya; ariko bakaba bashimishijwe n’uko n’umukuru w’Intara yaje kubahumuriza no kwirebera uko byabagendekeye.

    Guverineri w’intara y’uburengerazuba yijeje abaturage bahuye n’ibiza  mu kibaya cya Bugarama ubufasha bwihuse.

    Icyakora abenshi mu baturage twaganiriye, badutangarije ko bifuza ko Leta yabafasha kwimuka bakava mu gishanga ngo kuko n’ubundi ingorane nk’izababayeho zishobora kongera kubibasira igihe icyo aricyo cyose. Bityo bagasaba ko bakwimurirwa ahandi, nkuko bakomeje kubibwirwa ngo kuko noneho nibwo bagiye babona ko ababibabwiraga bari barebye kure.

    Aba baturage bavuga ko biteguye kwimuka, naho  amasambu yabo bakajya bayabyaza umusaruro ariko bafite aho batuye hari umutekano.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Bwana Nzeyimana Oscar, yashimye uko abo baturage bitwaye mu bibazo bahuye nabyo, batabarana hagati yaho, abasaba ko bakomeza gufashanya na bagenzi babo mu gihe hagitegurwa uko ubufasha bwa Leta bubageraho.

    Mayor Nzeyimana Oscar, kandi yasabye abaturage bangirijwe umuceli n’ibiza, nyamara bari barafashe imyenda y’Amabanki, bategereje kuzakura ubwishyu ku musaruro wawo, ko bagerageza kujya kumvikana n’ayo mabanki kugira ngo aborohereze, ariko amabanki nayo atabihombeyemo.

    Bumwe mubufasha, aba  baturage bakeneye nkuko babigaragarije abayobozi  babasuye harimo amabati  kubasenyewe burundu , ibikoreho by’isuku,  n’ibyo kurya.

    Aha ni naho Guverineri w’Intara y’iburengerazuba Bwana Kabahizi Celestin, yahereye yizeza imiryango yasenyewe burundu n’imvura ko bagiye guhabwa amabati yo gusakara, ariko nabo bakaba bagomba gutura ku midugugu.

    Abakozi ba Minisiteri ishinzwe gucunga Ibiza no gucyura impunzi ( MIDMAR) nabo bari baje kureba iby’icyo kibazo, batangaje ko vuba aha bagiye kuba batanze amashitingi yo kwikingamo  n’ibiryo mu gihe amazu azaba yubakwa.

    Andi makuru twahawe n’umukozi wa Croix-Rouge y’u Rwanda wari uri aho, aravuga ko hari inkunga  irimo gukusanywa ngo ihabwe abo baturage, ariko ngo inzego z’ibanze ziracyatunganya urutonde rw’abagomba kuyihabwa.

     

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame says Global Challenges call for ‘UN Reform’

    Pope Francis Gift Symbolises ‘Dark to Success Journey’- Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED