Subscribe by rss
    Tuesday 02 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Nov 8th, 2012
    Block8-Ubuvugizi-2 / Ubuvugizi | By gahiji

    Rwanda : Abayobozi b’uturere tw’Intara y’Amajyaruguru barakangurwa gukorana neza n’itangazamakuru

    Abayobozi b’uturere  tw’Intara y’Amajyaruguru barakangurwa

    Guverineri Bosenibamwe Aime (Hagati), Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke (Iburyo) n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara (ibumoso).
    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, yakanguriye abayobozi b’uturere tw’ Intara y’Amajyaruguru gukorana neza n’itangazamakuru ari irya Leta n’iry’igenga kugira ngo bamenyekanishe ibikorwa bakora.

    Ibi yabitangarije  mu Karere ka Gakenke  kuri uyu wa 06/11/2012 mu nama  mpuzabikorwa ihuza Guverineri na komite nyobozi z’uturere na biro z’inama njyanama z’uturere tugize Intara y’Amajyaruguru.

    Guverineri  Bosenibamwe  yibukije abo bayobozi ko itangazamakuru ari umuyoboro wihuse wo kugeza ubutumwa ku baturage bubakangurira gahunda zitandukanye z’igihugu zigamije kubateza imbere.

    Yakomeje abasaba ko kudahunga itangazamakuru, batanga ibiganiro (interviews) ku  banyamakuru ku buryo bworoshye kuko ntacyo byaba bimaze bakoze ibikorwa byiza ariko bigahera mu kabati.

    Yagize ati: “Tugomba kumva ko itumanaho ari ikintu k’ingirakamaro kugira ngo ibikorwa byagezweho bimenyekane, bigomba gucishwa mu binyamakuru bya Leta n’ibyigenga.”

    Umuyobozi w’Intara asanga ari ngomba ko bateganya ingengo y’imari (budget) igenewe itangazamakuru, bikazakorwa mu ivugurwa ry’iyi ngengo y’imari cyangwa mu mwaka utaha kandi bagakorana n’ibitangazamakuru bifatika.

    Abayobozi b’uturere bagaragaraje ko bimwe mu bitangazamakuru byigenga byitwaza za sous covert z’inzego nkuru z’ubuyobozi bagacisha inkuru z’uturere mu bitangazamakuru byabo nyuma barangiza bakabaca amafaranga y’umurengera.

    Muri iyo nama, Guverineri yagarutse kandi ku manza ziregwamo uturere,  twatsindwa tugacibwa amafaranga menshi. Aha, yatanze urugero rw’urubanza ruregwamo Akarere ka Burera gashobora kuzatanga nikaramuka gatsinzwe miliyoni zisaga 30.

    Asobanura ko abayobozi bagomba gushyira imbere kumvikana n’abarega uturere bayobora mbere y’uko bagana inkiko kuko byabarinda gutanga amafaranga menshi mu gihe batsinzwe imanza.

    Ikindi, yasabye abayobozi b’uturere kongera imbaraga mu gushakira utugari ibiro dukoreramo, bakaba bafite inshingano zo gukangurira abaturage bakabigiramo uruhare. Mu Ntara y’Amajyaruguru habarurwa utugari turenga 130 tugikorera aho dukorera, Akarere ka Gicumbi kakaza ku isonga.

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame says Global Challenges call for ‘UN Reform’

    Pope Francis Gift Symbolises ‘Dark to Success Journey’- Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED