Abatandikisha abana bavutse n’abitabye Imana badindiza igenamigambi n’iterambere ry’igihugu
Buri Munyarwanda arasabwa kujya yandikisha abana igihe yabyaye, akanandikisha abo mu muryango we bitabye Imana mu minsi itarenze 30 kuko kutabikora ari ukudindiza iganamigambi n’iterambere ry’igihugu muri rusange ndetse bikaba bikururira bamwe muri bo ibihano no gucibwa amafaranga bita amande ku Murenge.
Ibi byashimangiwe mu muhango yo gushyikiriza mudasobwa Imirenge 14 y’Akarere ka Rwanda yahawe n’Ikigo Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda NISR, National Institute of Statistics of Rwanda.
Izi mudasobwa ngo zizakoreshwa n’abakozi bashinzwe irangamimerere kuri buri Murenge wa Rwamagana, bakazajya bazifashisha mu gushyingura inyandiko zose za ngombwa z’ubuyobozi no kwandikamo imibare igaragaza uko abaturage ba buri Murenge biyongera hagendewe ku bavuka n’abitaba Imana.
Madamu Mukanyonga Appoline ushinzwe gukurikirana ubwiyongere bw’abaturage muri NISR aravuga ko iyo imibare y’abavutse n’abitabye Imana idakusanyijwe neza biteza igihugu igihombo kinini, ndetse abaturage bakabihomberamo batabizi.
Mukanyonga ati «Iyo abantu batandikishije ababo igihe babyaye cyangwa bagize ibyago bagapfusha, usanga abategura igenamigambi badafite imibare nyayo baheraho bateganyiriza igihugu, abubaka amashuri cyangwa abagura imiti yo kuvura abaturage n’inkingo zo gutera abana bakabikora bagendeye ku mibare itari yo. »
Abayobozi banyuranye mu nzego z’ibanze bagaragaje ko hari abaturage benshi batitabira kwandikisha abana babo no kumenyesha abitabye Imana kandi nyamara hari amategeko n’ibihano biteganyirizwa abatandikisha ababo nk’uko biteganywa n’amategeko.
Umuyobozi ushinzwe gukurikirana Imari n’amategeko mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Irangamuntu we yatubwiye ko barebye imibare ibageraho, hari Abaturage benshi batitabira kwandikisha mu gihe cyagenwe ababo baba bavutse cyangwa bitabye Imana.
Uyu muyobozi ngo asanga biterwa n’ubujiji kuri benshi, abandi nabo ngo bagatinda mu byishimo igihe babyaye cyangwa mu gahinda igihe bapfushije, bityo bakazirengagiza kwandikisha nyuma y’iminsi 30 yagenwe kuko mu Mirenge batangira kubaca amande y’ubukererwe.
 Â