Subscribe by rss
    Saturday 16 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Nov 23rd, 2012
    Block6-Ubuvugizi / Latestnews / Ubuvugizi | By gahiji

    Rwanda | Rubavu: Harategurwa inama yo guhumuriza abaturage nyuma yo kuraswa n’ingabo za Congo

    Rubavu Harategurwa inama yo guhumuriza

    Bamwe mubaturage bo mu karere ka Rubavu bari bakuwe umutima n’iraswa ry’ibisasu bazinga utwangushye

    Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, aragera mu karere ka Rubavu kuri uyu wa gatatu kugira mu gikorwa cyo guhumuriza abaturage bahungabanyijwe n’ibisasu ingabo za Leta ya Congo zarashe mu Rwanda tariki 19 na 20/11/2012.

    Ibi bisasu bikomeye byarashwe mu ngo z’abaturage byatumye babili bitaba Imana abandi batandatu barakomereka, ndetse imiryango myinshi irara rwa ntambi taliki ya 19 mu gihe taliki 20/11/2012 abaturage bo mu mujyi wa Gisenyi baturiye umupaka wa Goma bavuye mu ngo bakagenda.

     

    Nubwo abaturage bagarutse mu ngo nyuma yo kumva ko umujyi wa Goma wafashwe n’ingabo z’umutwe wa M23 ndetse n’ingabo za Leta ya Congo zari muri Goma zari zavuze ko zirasa Gisenyi zigahunga, abaturage bagarutse mu ngo zabo ndetse n’ibikorwa birakomeza.

    Mu rugendo rw’iminsi ibiri aragirira mu karere ka Rubavu, biteganyijwe ko  Minisitiri Musoni aganira n’abaturage akabahumuriza ariko baganira no ku mutekano w’akarere kuko bazahurira mu nama y’umutekano.

    Amakuru umunyamakuru wa Kigali Today yakuye mub akozi b’akarere ka Rubavu nuko Minisitiri Musoni kuri uyu wa gatatu aganira n’inzego z’umutekano zakoze akazi katoroshye ko gucunga umutekano w’abaturage bari bataye ibyabo hamwe no kubaba hafi mu gihe barimo baraswa n’ingabo za Leta ya Congo bajyanwa kwa muganga.

    Rubavu Harategurwa inama yo guhumuriza2

    Zimwe mu ntwaro abahoze muri FARDC bagejeje ku ngabo za M23

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

    Mu mujyi wa Goma inama yari yahuje ubuyobozi bw’ingabo za M23 n’abatuye uyu mujyi yamaze kurangira abari ingabo za Leta ya Congo n’abapolisi bagera 2500 bifatanyije n’ingabo za M23, muri aba uwari ayoboye polisi muri uyu mujyi akaba yemeye gukorana na M23 ndetse agasubira mu kazi ke.

     

    Rubavu Harategurwa inama yo guhumuriza1

    Abari abapolice n’abasirikare bazanye ibikoresho bya gisirikare bitegura kujya mu kazi

    Intambara yarimo kubera ahitwa Sake ku birometero 27 uvuye mu mujyi wa Goma yarangiye Sake ifashwe n’ingabo za M23 ndetse urugamba rwerekeza Minova ugana Bukavu. Umuvugizi w’ingaboza za M23,  Col Kazarama, yatangaje ko bakomereza Bukavu, ndetse ahamagarira n’izindi ngabo za Congo kwiyizira muri M23 aho gukomeza kwiruka.

    Col Kazarama yatangaje ko M23 iharanira uburenganzira bw’Abanyekongo bose kandi itagamije gucamo ibice igihugu cya Congo n’Abanyekongo nk’uko Leta ibivuga.

    Abaturage benshi bari kuri stade ya Goma bavuga ko bishimiye kwakira M23 mu mujyi cyane ko ifite gahunda ihamye kurusha ingabo za Leta zahoraga zibashyiraho iterabwoba no kubaka ruswa.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED