Rwanda | Nyamirama: Abaturage batishyura neza batumye gahunda y’ubudehe ihagaragara muri imwe mu midugudu
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirama wo mu karere ka Kayonza, Bizimana Claude, avuga ko abaturage batishyuye neza amafaranga y’ubudehe batumye gahunda y’ubudehe isubikwa muri imwe mu midugudu igize uwo murenge.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamirama bwafashe amafaranga leta yari yawugeneye muri gahunda y’ubudehe bukajya buyaguriza abaturage mu midugudu, bakazayishyura bashyizeho inyungu nkeya nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge abivuga.
Gusa bamwe mu baturage ngo ntibagiye bishyura ayo mafaranga neza ku buryo ubu harimo imyenda isaga miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Ibyo byatumye gahunda y’ubudehe isubikwa mu midugudu irindwi kuri 33 igize umurenge wa Nyamirama nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa wa wo abivuga.
Abaturage bo mu midugudu yasubitswemo gahunda y’ubudehe, bavuga ko byabagizeho ingaruka cyane kuko ubudehe bwari bubafitiye akamaro kanini. Basaba ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamirama kugira icyo bukora kugira ngo iyo gahunda isubukurwe mu gihe cya vuba aho yari yarasubitswe.
Munyemana Aminadabu wo mu mudugudu wa Ntinnyi mu kagari ka Rurambi, aho ubudehe bwasubitswe, abisobanura muri aya magambo “Amafaranga y’ubudehe yatumaga abaturage bikenura, kandi akabagoboka igihe bari mu tubazo. Ubuyobozi budufashije bugasuzuma vuba ikibazo cyatumye bihagarara bigakemuka vuba byafasha abaturageâ€
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirama avuga ko ubu hashyizwe imbaraga mu kwishyuza abaturage batishyuraga uko bikwiye. Yongeraho ko bamaze kwishyuza miriyoni ziyingayinga ebyiri ku buryo hari icyizere ko mu gihe cya vuba aho ubudehe bwasubitswe buzasubukurwa.
Yongeraho ko mu gutanga inguzanyo komite y’umudugudu n’iy’ubudehe zizajya zishyira umukono ku masezerano y’inguzanyo umuturage ahawe, kugira ngo zizanafatanye kwishyuza iyo nguzanyo.
Ibyo ngo bizanajyana no gushyiraho gahunda ihamye yo kwishyuza ndetse na komite ishinzwe kwishyuza yongererwe imbaraga kugira ngo hatazongera kubaho ikibazo cyo gutinda kwishyura.
Â