Rubavu: Abanyamakuru barigishwa uruhare mu gutuma Abanyarwanda batahuka mbere y’itariki ntarengwa
Umunyango mpuzamahanga Search for Common Ground (SFCG) taliki 17/12/2012 watangije amahugurwa y’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu kubashishikariza kumenyesha Abanyarwanda icyemezo cyo guhagarika ubuhunzi ku Banyarwanda bakiri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu muryango ukorera mu Rwanda kuva muri 2008 uharanira ko itariki ntarengwa yo guca ubuhunzi yagera Abanyarwanda benshi bamaze kuva mu buhunzi kuko nyuma y’italiki 30/6/2013 abazaba bakiri mu buhinzi bazamburwa ubwo burenganzira kandi bari mu bihugu bitabahaye ubwenegihu.
Gatambi Niyibizi Nicolas ukorera SFCG avuga ko guha amakuru ahagije abanyamakuru bishobora kugira impinduka ku myumvire y’abaturage bakiri mu buhunzi kimwe no gushishikariza abafite ababo gutahuka bikagabanya n’amakimbirane atera ubuhunzi.
Abanyamakauru bahamagariwe gusobanurirwa gahunda yo guca ubuhunzi iteganyijwe umwaka wa 2013 kuko abanyamakuru bafite uruhare rukomeye mu guhindura imyumvire mu miryango mu gihe bafite amakuru bazi neza; nk’uko Gatambi akomeza abisobanura.
Abanyamakuru bahabwa ayo mahugurwa nabo bemeza ko kwigishwa gukumira amakimbirane biri mu bica ubuhunzi kandi bashoboye kumva uburemere bw’ubuhunzi, cyane ko muri Congo habarirwa ibihumbi birenze ijana bikiri mu mashyamba kandi bidafite amakuru ahagije ku cyemezo cyo guca ubuhunzi.
Umuryango Search for Common Ground umaze iminsi usura uturere tumwe na tumwe wigisha abaturage uburyo abafite ababo bakiri mu buhunzi babahamagarira gutaha kugira ngo batazatakaza uburenganzira bw’ubwenegihugu bwabo.






