Rwanda | Nyanza: Ikibazo cy’imitangire ya servisi itanoze cyavugutiwe umuti
Mu rwego rwo kurebera hamwe uko ikibazo cy’imitangire mibi ya servisi mu karere ka Nyanza cyakosorwa abarebwa n’imitangire yayo muri aka karere bahuriye mu nama tariki 21/12/2012 biga icyo bakora kugira ngo abayisaba bashimishwe nayo.
Nk’uko abari muri iyi nama bagiye babigaragaza, imitangire ya serivisi mu nzego zitandukanye zirimo amahoteli n’amaresitora haracyarimo ikibazo gituma abayihabwa bayinubira mu buryo bukomeye.
Birababaza kujya kwaka servisi witwaje n’amafaranga yawe ariko warangiza bakayiguha mu buryo butanoze. Ibi ni bimwe mu byatinzweho n’abari muri iyo nama bavuga ko bigomba gukosorwa.
Servisi uhawe itinze ingana na serivisi wimwe nk’uko byasobanuwe na Mushimiyimana Edouard umuyobozi w’ishami rishinzwe umurimo mu karere ka Nyanza akaba ari nawe wari uyoboye iyo nama.
Yakomeje avuga ko mu gihe umuntu ahawe serivisi itinze akenshi aba abihombeyemo nicyo gituma abari mu nama basabwe kugira icyo bahindura.
Ibigo byashyizwe mu majwi kuba imitangire ya serivisi yabyo ikemangwa harimo amahoteli n’amaresitora kimwe n’ahatangirwa serivisi z’ubuvuzi.
Binyuze mu byifuzo by’abari mu nama bemeje ko bagiye gushyiraho umurongo wa telefoni 6262 itishyurwa izajya yiyambazwa mu gihe cyose umuntu ahawe servisi mbi atishimiye mu karere ka Nyanza.
Mu nama banaboneyeho gutangaza bimwe  mu by’ingenzi bizitabwaho mu igenzura ry’imitangire ya serivisi. Mu nzego z’ibanze z’ubuyobozi hazitabwa ku kureba niba ku nzugi z’ibiro hariho izina ry’umukozi, urutonde rwa servisi atanga, ibisabwa na nimero ye ya telefoni yashakirwaho n’uy’uwo umuntu yakwiyambaza mu gihe habayeho kutishimira uko yakiriwe.
Abafite aho bahuriye n’imitangire ya servisi mu karere ka Nyanz bavuga ko hari ibyo bagiye kuyihinduraho kugira ngo abayihabwa bajye bayishimira.