Nyamasheke: Abashinzwe umutekano w’ibanze barasabwa kugira imyitwarire iboneye
Abashinzwe umutekano w’ibanze bazwi nka “Local Defense†barasabwa kugira imyitwarire ikwiye kandi bakarushaho guhugukira umurimo wabo kugira ngo basohoze inshingano yabo.
Ibi byasabwe na Colonel Rutikanga ukuriye Ingabo z’Igihugu mu turere twa Nyamsheke na Rusizi, ubwo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, tariki ya 3/01/2013 yaganirizaga aba Local-Defense bo mu karere ka Nyamasheke bari mu mahugurwa y’iminsi 5 abera mu murenge wa Ruharambuga.
Colonel Rutikanga yasabye aba ba Local Defense guhora bashishikarira kunguka ubumenyi mu byo bakora kandi bagaharanira kurinda ibyagezweho.
Uyu musirikare akaba yagaragaje ko nyuma y’uko jenoside yashenye Igihugu, u Rwanda rumaze kwiyubaka kandi rukaba rumaze kugira ibikorwa bifatika.
Ku bw’ibyo, ngo na bo bakwiriye gufata iya mbere mu kurinda ibimaze kugerwaho kandi bagahora batyaza ubwenge kugira ngo bahore bunguka ubumenyi.
Colonel Rutikanga kandi yibukije aba Local Defense ko bakwiriye guha agaciro amahugurwa nk’aya abagenerwa kugira ngo abagirire umumaro ubashoboza kubungabunga umutekano hirya no hino mu cyaro aho bakorera.
Aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi aba Local-Defense yatangiye tariki ya 2/01/2013 akazasozwa ku wa 6/01/2013. Abagenerwabikorwa ni aba Local Defense bagera kuri 241 baturuka mu mirenge 15 igize aka karere ka Nyamasheke.
Â