Guverineri Bosenibamwe arasaba abaturage ba Gicumbi kwirinda ibihuha
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime aganira n’abaturage
Mu nama n’abaturage bo mu murenge wa Bwisige mu karere ka Gicumbi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime yasabye abaturage bo mu Karere ka Gicumbi kwirinda ibihuha muri ibi bihe by’inatambara ya Kongo.
Kuri uyu wa 17/1/2013 yatangarije abaturage ko bagomba kwima amatwi abantu bazana ibihuha mu gihugu bagamije kubabuza umutekano wabo kuko ibihuha biri mu bintu bimwe bishobora gutuma badakora ngo batere imbere.
Avuga ko umutekano wa mbere ari mu mutima w’umuntu kuko iyo umuntu adatekanye mu mutima atabasha no gukora ibintu bye ngo bijye kumurongo, ndetse hari n’abagurisha utwabo bagasigara mu nzara bahora biteguye ibintu bibi.
Aha yahaye urugero abaturage uburyo mu minsi ishize hari ibihuha ko isi igiye gushira abantu bakangiza ibintu byabo babisesagura ngo ejo bazapfa kandi byose ababivugaga nta kuri bari bafite ahubwo kwari ugushyushya abantu imitwe bigatuma batabasha gukora.
Ati “ niyo mpamvu dusaba abaturage kwirinda ibihuha kuko babihaye umwanya nta muturage wabasha kwitabira gahunda za Leta ndetse usanga no hagati mubantu hari impagaragara mu mutima.
Uhagarariye ingabo mu turere 3 Burera Rulindo na Gicumbi tugize Intara y’Amajyaruguru Col Sekamana Jean Damscene nawe yasabye abaturage gukaza kwicungira umutekano birinda ibihuha bibaca intege ngo bikorere imirimo yabo ibateza imbere.
Yabasabye ko bagomba gutanga amakuru ku bantu babonye batazi mugace aho batuye ndetse ntibite no kubivugwa birimo ibinyoma kuko intambara ya Congo ntaho ihuriye n’umutekano w’u Rwanda.
Ikindi ni ugufatanya n’inzego z’ubuyobozi gucunga umutekano kuko ariwo shingiro ry’ibintu byose.
Yabasabye ko inzira iyo ariyo yose yacishwamo inyigisho mbi zishobra gutuma bagira ikibazo muribo bagomba kuzirinda kuko zishobora kujya zitangwa zicishijwe ahantu hateranira abantu benhsi nko mu mashuri, munsegero, mu masoko n’ahandi hashobora guhurirwa n’abantu barenze umwe.
Mukangenzi Domina umwe mu bantu bitabiriye inama avuga konyuma y’inama z’abayobozi nta gihuha azongera kumva azajya akurikiza inama abayobozi bamuhaye bityo bagakomeza gukora bakiteza imbere ndetse bakajya batanga amakuru kuko ariyo nzira yo gucungamo umutekano wabo.






