Subscribe by rss
    Sunday 28 February, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Jan 26th, 2013
    Ubuvugizi | By gahiji

    GISAGARA: SOSIYETE SIVILE IFITE URUHARE MU NGENGO Y’IMARI Y’AKARERE

    Hashingiwe ku cyerekezo cy’iterambere ry’igihugu, hari gahunda zitandukanye zigenda zitegurwa zose zikaba zerekeza ku iterambere ry’umuturage kugira ngo arusheho kugira imibereho myiza. Ibi bikorwa kandi bigomba gukurikiranwa kugirango bikorwe neza bigirire inyungu ababikorerwa, ari nayo mpamvu Sosiyete Sivile nk’urwego rurebera abaturage igomba kumenya uko amafaranga bageneye ibyo bikorwa akoreshwa.

    SOSIYETE SIVILE IFITE URUHARE MU NGENGO Y’IMARI Y’AKARERE

    Abagize Sosiyete Sivile muri Gisagara

    Sosiyete Sivile mu karere ka Gisagara yahagurukiye kwita ku bikorwa bigenewe abaturage, abayigize bakaba barasabye akarere kubasobanurira imikoresherezwe y’ingengo y’imari, kugirango bamenye koko uburyo ibikorwa bigenewe abaturage bihagaze mu karere ndetse aho bafite ikibazo bahabwe ibisobanuro.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gisagara Bwana Mvukiyehe Innocent, yafashe umwanya wo gusobanurira abagize uru rwego uko ingengo y’imari y’akarere ya buri mwaka itorwa n’uburyo ikoreshwa.

    Bwana Innocent yavuze ko ingengo y’imari y’Akarere itorwa n’Inama Njyanama y’Akarere, igatangira kuwa 1/7 igafunga tariki 30/6 buri mwaka. Iyi ngengo y’imari ikoreshwa ibikorwa biba byahurijwe hamwe kuva ku mudugudu kugera ku karere nyuma yo kubisesengura.  Yakomeje avuga ko  iyo ingengo y’imari y’Akarere imaze kwemezwa imurikirwa abaturage, kandi amafaranga agakoreshwa mu gikorwa yateganyirijwe gusa; iryo koreshwa rigakurikiranwa n’abakozi babishinzwe (Techniciens), komite Nyobozi, Inama Njyanama, Abagenzuzi, Inteko Nshinga Mategeko, abaturage na Sosiyete Sivile.  Ingengo y’imari y’Akarere ikaba ituruka mu misoro iba yarinjiye mu Karere, aturuka mu bafatanyabikorwa n’atangwa na “Central Government”.

    Nyuma Y’iki kiganiro, abagize Sosiyete Sivile baboneyeho umwanya wo kugaragaza bimwe mu bikorwa byatowe n’Inama Njyanama ariko bikaba bitari gukorwa, birimo kugeza umuriro mu mirenge ya Kansi, Mugombwa, Kigembe na Nyanza ariko basubizwa ko bitaretswe ahubwo habayeho guharanira inyungu z’abaturage benshi kuko ngo byakozwe n’umufatanyabikorwa BADEA, ushaka gutangira umwaka utaha gugeza umuriro w’amashanyarazi mu mirenge yose yo muri Gisagara itawugira.

    Sosiyete Sivile irasaba ubuyobozi ko hajya habaho inyingo inononsoye ku bikorwa bigamije impinduka y’imibereho myiza y’abaturage kuko ngo hari ibikorwa bikorwa bikanarangira ariko ugasanga bidatanga umusaruro wari witezwe, hakaba hatanzwe urugero rw’amazi ataboneka amasaha yose muri sentere ya Gisagara kuko usanga imashini zikoreshwa zidafite ubushobozi bwo kuzamura amazi amasaha 24/24.

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame says Global Challenges call for ‘UN Reform’

    Pope Francis Gift Symbolises ‘Dark to Success Journey’- Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED