Umunyamerika Carl Wilkens akomeje gusobanura amateka ya Jenoside yo mu Rwanda iwabo
Umunyamerika rukumbi wabaye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, Carl Wilkens, aratangaza ko n’ubwo Jenoside isobanura ubwicanyi no gutsemba, ariko mu Rwanda isobanura na none imbaraga zo kubabarirana nyuma y’ubwicanyi ndengakamere.
Akoresheje igitabo yanditse kitwa “I’m Not Leaving†(Singenda), Wilkens yatanze ikiganiro muri kaminuza Arizona State University (ASU) ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu asobanura ibijyanye n’ubwicanyi bukomeza kubera mu bindi bice by’Afurika muri iki gihe.
Mu gihe cya Jenoside, Wilkens yabaga i Kigali aho yari umupasiteri mu itorero ry’Abadivantisite. Ubwo indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana yagwaga, abanyamerika bagatanigra gutwara benewabo, we yahisemo gusigara mu Rwanda kugira ngo ahishe Abatutsi babaga iwe.
Yabwiye abari aho ati: “Abenshi muri twe tugenda ntitwari tuzi ko ibigiye gukurikiramo byari kugeza aho byageze. Twari tuzi ko byari bikomeye ariko ntawiyumvishaga icyigero cy’ubwo bwicanyi.â€
Avuga ko yabanje kuguma mu nzu ye mu gihe cy’ibyumweru bitatu kubera umukwabu, ariko nyuma akaza gutangira kwemererwa gufasha impfubyi mu mujyi hose. Ati: “Ako niko kabaye akazi kanjye kugeza Jenoside irangiye, gushakisha ibyo kurya kwirirwa nshwana n’abicanyi n’abajura ho bari barashinze za bariyeri muri Kigali hose, kugira ngo mbashe uko nagemurira izo mpfubyi.â€
Wilkens yabwiye abari muri icyo kiganiro ko yibuka ubwo yari yagiye gusura abana bagera kuri 400 bari barazanywe mu kigo cy’impfubyi cya Gisimba kubera ubwicanyi bwakorewe ababyeyi babo, akaza kwisanga yazengurutse n’interahamwe 50.
Icyo gihe haburaga amasaha agera kuri atatu kugira ngo izo mpfubyi zicwe, ariko akaza gufashwa na Minisitiri w’intebe wari uriho muri icyo gihe nyuma yo kumusaba ubufasha, n’ubwo benshi muri abo bana bakomeje kwicwa no kubura ibyo kurya n’imiti.
Emmanuel Hitimana